Sunday, August 12, 2012

Niba waratandukanye n'umukunzi wawe, izi nama zagufasha kumugarura.


Ntawutazi uko kubura umukunzi bibabaza ndetse bigashavuza umutima, ndetse igihe umaze kubura uwo ukunda ukumva ko atakuvamo ndetse muri wowe ugasigara urwana n’intambara itoroshye yo gushaka uko wakongera kumukurura ngo agaruke mu rukundo. Ntuhangayike, kurikira iyi nama tugiye kukugira kandi izagufasha.
 
Abahanga mubijyanye n’imibanire bemezako abantu benshi bakunze gukora ikosa ryo gukoresha imbaraga nyinshi ngo babashe kugarura abakunzi babo mu rukundo, ariko nyamara si uko byakagombye kugenda.

Mbere na mbere banza ufate umwanya wicare ndetse nibiba na ngombwa ufate urupapuro n’ikaramu, nurangiza urupapuro rwawe urugabanyemo kabiri, uruhande rumwe wandike ibyo uzi byose k’umukunzi wawe mu gihe mwahuraga bwa mbere, ibyo akunda ndetse n’ibyo yanga kandi ntaho ubereye, mbese ubyandi uko ubizi neza.

Ku rundi ruhande rw’urupapuro naho andikaho ibimeze nk’ibyo tumaze kuvuga ariko noneho ibyo mu gihe mwatandukaniyemo. Ibi nubirangiza ufate urundi rupapuro nawe wandike ibyawe kimwe n’ibyo urangije k’umukunzi wawe. Hanyuma y’ibi urabona itandukaniro ryawe nawe ndetse ubone n’impamvu yatumye mutandukana.

Hanyuma y’aha rero wakora iki rero ?

Itandukaniro ryawe nawe wabashije kubona, urwo nirwo rufunguzo rwawe ruzagufasha kugarura umukunzi wawe. Gerageza guhindi ndetse no gukosora aho wabonye nk’amakosa yaba yaratumye mutandukana. Ikindi ugomba kumenya neza koko niba uhje neza haba mu mico ndetse no mumyifatire yawe n’uko umukunzi wawe ashaka ko ugomba kuba uri, ibyo numara kubigera igisigaye ni ugutera intambwe maze ukagerageza kuvugisha umukunzi wawe kandi ukamugaragariza ko wahindutse k’uburyo bugaragara ari nako wongera kubaka urukundo rwanyu, ariko wirinde kumwerekako ikikuzanye ntakindi ari uko ushaka ko musubira.

Wednesday, August 8, 2012

Seka kuko ni byiza!


Umusazi yabonye mugenzi we arohama muli piscine y'icyigo bari barwariyemo, ahita asimbuka amukuramo. Nuko bucyeye, Directeur w'ikigo aramuhamagaza ati “nagiraga ngo nkubwire inkuru nziza y'uko tugusezereye ukaba wataha iwawe kuko kuba wibwirije kurokora mugenzi wawe nuko utakirwaye”. Arongera ati “ariko nari ngufitiye n'indi nkuru ibabaje, twasanze mugenzi wawe waraye urokoye yapfuye, yimanitse muri douche”. Wa musazi bari bamaze gusezerera ati “reka da ntiyimanitse ninjye wahamushyize maze kumurokora kugirango yumuke”!!
 

Seka Gororoka!

Umugore yaratwite abana batatu ajya kubyara abyara uwa 1 aravuka ntiyarira doctor amukubita urushyi ararira,uwa 2 nawe aravuka nawe ntiyarira doctor aramukubita ararira, uwa gatatu yanga kuvuka doctor ajya kuzana ibyuma muri labo uwa 3 arahengereza abwira 1na 2 ati: "ba grand frere wa mu type ngo utikurana inshyi arihe?" baramubwira bati "ngwino wakabwa we bagukubite rube ruhora".

Sunday, June 10, 2012

Ngororero: DOT Rwanda yatanze impamyabumenyi


Ngororero: DOT Rwanda ikomeje guhugura abaturage kubijyanye no kwihangira imirimo n’ikoranabuhanga

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 02 Kamena 2012 nibwo umuryango DOT Rwanda (Digital Opportunity Trust Rwanda) uhugurira abaturage bo mu karere ka Ngororero muri BDS Ngororero, watanze impamyabumenyi kubahuguwe bagera kuri 62 mu bijyanye n’ikoranabuhanga no kwihangira imirimo, aba bakaba ari ikiciro cya kane kirangije gukurikirana aya mahugurwa uhereye igihe batangiriye imirimo yabo kuri aka karere.

Uyu muryango ugamije gutanga ubumenyi butandukanye mubijyanye n’ikoranabuhanga mu itumanaho, ubumenyi mu bucuruzi no guteza imbere imibereho myiza, ibi bikaba bigezwa kubaturage b’ingeri zose binyuze mu mahugurwa akurikiranywa n’ababishatse bose mu gihe kingana n’ukwezi (iminsi 30).

Aya mahugurwa atangwa nta kiguzi, ahubwo ushaka kuyahabwa asabwa mbere na mbere kugira ubushake muri we ubundi akajya yitabira amasaha n’iminsi asabwa kuyakurikira hanyuma agahabwa impamyabumenyi iyo asojeje aya mahugurwa.

Aya mahugurwa ni ingirakamaro kubyiciro by’abaturage bitandukanye kuko agamije guteza imbere imyumvire yabo ndetse no guhindura imikorere bongera ubushobozi mu byo bakora kandi bakabikora bafite icyerekezo kandi bagamije no kwiteza imbere. Mu bice by’icyaro usanga ahanini ikoranabuhanga ritarasakara henshi bityo benshi mubakurikirana aya mahugurwa bakaba bavugako rwose bashimira cyane uyu muryango kuko ubagobotse ukaba ubitayeho muguteza imbere ubumenyi bwabo, doreko ubu ushatse kwiga kuri barwiyemezamirimo ibijyanye n’ikoranabuhanga muri aka karere ntibyaguhagarara munsi ya 30,000 ku kwezi.

Tuganira n’umwe mubari barangije gukurikirana aya mahugurwa Beline Abiyingoma yagize ati “Aya mahugurwa ansigiye akamaro kanini cyane, kuko ubu naje ntazi kuba nagira ubushakashatsi nkora kuri interineti, ariko ubu ngize amakuru atandukanye nshaka kumenya nize buryo ki nshobora kujya kuri interineti nkayashakisha nkayabona, n’ikindi kandi nahakuye ubumenyi bwinshi muburyo nshobora kwihangira umurimo ngendeye kumahirwe ankikije kandi nkawukurikira ukambyarira umusaruro ufatika, mbese ndashima cyane DOT Rwanda yibutseko dukeneye ubu bumenyi kandi ikaba ibuduha ntakiguzi”.

Uwari uhagarariye akarere ka Ngororero muriki gikorwa cyo gutanga impamyabumenyi kubari barangije gukurikirana aya mahugurwa Jean Paul yabasabye kujya gushyira mu bikorwa ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa kandi bagashishikariza na bagenzi babo kuza kwitabira aya mahugurwa kuko ari amahirwe adasanzwe babonye, bityo akaba agira ati “Nibyiza kuri mwe ariko nanone nibyiza kuri aka karere kuko nako kahazamukira iyo abaturage bako bajijutse bakabasha kwiteza imbere”.

Ibi bikorwa nk’ibi bya DOT Rwanda bikaba bizakomeza muri aka karere ka Ngororero kugeza mu kwezi kwa Nzeri 2012.


Thursday, June 7, 2012

Tumenye Bull Dogg

Amwe mu mateka ya Bull Dogg kugeza 2011
NDAYISHIMIYE MALIK Bertrand umenyerewe nka BULLDOGG yavutse tariki ya 16/09/1988 akaba ari umwe mu bahanzi baririmba mu njyana ya hip hop bakomeye muri ino minsi cyane cyane n’umwihariko we wa old skool”ishuri rya kera”.

Akorera muri groupe ya tuff gangs hamwe na bagenzi be nka P FLA,GREEN P(uyu akaba ari murumuna wa the BEN) JAY POLLY na FIREMAN aka KIBIRITI.

BULLDOGG yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2008 ubwo yasohoraga indirimbo KU MUNSI W’IMPERUKA igakundwa cyane bitewe no gukoresha amagambo bita ‘slang’amenyerewe ku banyamerika. Nyuma yasohoranye iyitwa “IMFUBYI” na THE BEN irakundwa ndetse irakinwa ku maradio atandukanye haba mu mugi wa Kigali ndetse na hanze yawo.ubu Bulldogg yiga muri Kaminuza y’u Rwanda muri LITTERATURE.

Ku bujyanye n’uko hari ukumvikana guke kwagaragaye kuri BLACK N WHITE hagati ye na PACSON, LICK LICK na MURENZI, yavuze ko PACSON na LICK LICK bashaka kwivanga mu mikorere ya crew bashaka kubacamo ibice ngo ariko ntabwo bazi imikorere ya tuff gangs.

Ubu akaba yitegura gusohora indirimbo yitwa "bitch nigga" gusa yanateganyaga no gukora na clip kubera ibibazo byavutse bavuga ngo ndafunze cyangwa ngo navuye muri crew yabaye abihagaritse kandi ngo nta muntu n’umwe wo muri TUFF GANGS bafitanye ikibazo.
kurubu akaba ari mubahanzi 10 bahatanira PGGSS

Sunday, June 3, 2012

Important things in Lifetime

This can Help you in your lifetime!

Iyumvire nawe ibyaya materime Umukecuru yari ari muri taxi hinjiramo umugabo warufite amatiyo maremare bagiye kuyacisha munsi y intebe convoyeur ati: mukecu tandukanya amaguru twisesekeremo iboro ? umukecuru asohokamo yitonganya ati : uransesekamo iyo ntindi yawe se muzehe wajye ntampagije !!!

Birenga umuntu kuko ntabusobanuro bwumvikana bigira ariko ntibikakubabaze cg ngo bigutere urujijo igihe uwo ukunda yaguciye inyuma cg akakureka ngo asanze undi kuko burya niyo wakora iki, ntushobora kumvisha inkende ko ubuki buryoha kurusha umuneke.
Trois fous sont dans un bateau. Le premier s'appelle "Fou", le deuxième "Personne" et le troisième "Rien". Personne tombe dans l'eau. Rien dit a Fou d'appeller les secours. Celui-ci prend son portable et téléphone aux pompiers :
Quand les secours répondent Fou leur dit : - Bonjour je suis Fou, j'appelle pour Rien, parce que Personne est tombé à l'eau
Etre soi meme sans pretention est la plus belle des vertus et ,le rester dans ce monde est la marque d'un courage absolu.

Agaciro k'igihe aguha kangana n'agaciro k'ibyo yigomwe muri icyo gihe! Nimuhura ujye umubaza icyo yararimo gukora cg yagombaga kuba akora muri icyo gihe uzamenya agaciro ufite imbere ye!

"When you forgive...you heal, when you let go....you grow, when you cry out to God...you surrender, when you love unconditionally...you show others Christ's love"

" Life is not  shortcut! But sweet! " Correction does much, but encouragement does more.

It's not about the destination, it's about the journey. In the end we all die but it's the life we live that matters.

The principle goal of education is to create men who are capable of doing new things, not simply of repeating what other generations have done - men who are creative, inventive and discoverers...but every accomplishment starts with the decision to try...and doing your best means never stop trying...You just never give up, no matter how hard the challenges are...so Never give up on your dream... because you never know what the Lord can bless you with!

The law is not the private property of lawyers, nor is justice the exclusive province of judges and juries. In the final analysis, true justice is not a matter of courts and law books, but of a commitment in each of us to liberty and mutual respect. That said, the question remains: how to strike the balance between free speech and mutual respect in this mixed-up world, both blessed and cursed with instant communication? We should not fight fire with fire, threats with threats.

Undivided attention is the one single most significant gesture of love a woman can bank on from a man she loves. If she doesn't have this then she better be sure she doesn't have his heart!

Allah Has Not Given The Wealth To Enjoy ! And Think That All Money I Have Is Mine ! (No) Allah Has Given To Give ! Its Very Simple To Say May Allah Help The Poors And Have Mercy On Them ! Allah Can Give But Allah Is Watching The Wastage Of Money ! And In The Day Of Judjement Allah Will Ask Where You Spend All Your Wealth That I Gave You !

Think About It !

Wednesday, May 23, 2012

Ibi nabyo kubimenya byaba ingirakamaro

Mubyo usanzwe uzi ongeraho n'ibi!

  1. Udukingirizo twinshi tugurishwa mu kwa 7 no mu kwa 8.
  2. 52% y’abagore babeshya abagabo ko barangije mu gihe  Cy’Imibonano mpuzabitsina
  3. Mu kigereranyo umugabo asohora inshuro 7200 mu buzima bwe.
  4. Abantu bakunze gukora imibonano mpuzabitsina ntibakunze kugira ibyago byo kugira heart attack.
  5. Imibonano mpuzabitsina y ‘imibu  Yaba Imara amasegonda 2 gusa.
  6. Mu kigereranyo umugabo ashyukwa inshuro 11 ku munsi.
  7. Mu gihe umugore ari kwitegura gukora imibonano  Amabere ye ashobora kwiyongeraho 25% y’Umubyimba yari asanganywe.
  8. Umwami Nero wi Roma yambikaga abana babahungu imyenda y’abagore be ubundi akabasambanya.
  9. 16% gusa yabagabo nibo bibuka kogosha Imisatsi (Inshya) Iba  Kumyanya ndagabitsina yabo.
  10.  Mu kigereranyo umutima w’umuntu utera inshuro miliyoni 35 kumwaka.
  11. Mu gihe umugore atwite, inda ibyara yiyongera inshuro 500 ugereranyije nuko isanzwe ingana.
  12. Ururimi niyo nyama ifite imbaraga kurusha izindi ugendeye ku ngano.
  13. Umuntu avukana amagufa 300 ariko yasaza akaba afite 206 bitewe nuko hari amagufa agenda afatana akabamo rimwe
  14. Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu unyweye itabi rimwe aba agabanyije iminota 11 ku gihe yashoboraga kuzabaho
  15. Musumbazose y’umugore uri mu mihango ntiyumva (touch) neza nkuko isanzwe yumva
  16. Umutima w’umugore utera vuba kurusha uw’umugabo
  17. Amwe mu magufa y’umuntu akomeye kurusha beto
  18. Umuntu arota hagati y’amasegonda 2 na 3


Impanuka ya Hiace ebyiri muri centre ya Ngororero

Ngororero – Impanuka ya Hiace ebyiri

Ahagana mu masaha ya saa yine tariki ya 23-05-2012 nibwo Taxi Hiace RAA 404 G ubwo yaturukaga i Gisenyi mu mugi izanye abagenzi i Ngororero yageze aho mu gasanteri ka Ngororero mu gihe yambukiranyaga umuhanda ngo iparike hakurya ikuremo abagenzi yabuze feri mu gihe umushoferi ashakisha uko yabigenza ngo imodoka ihagarare byakomeje kwanga niko kugenda agonga indi Hiace RAA 377 G yari ihahagaze maze niko kurenga boridire y’umuhanda ihagama hejuru yayo, gusa kubw’amahirwe nta muntu numwe wayikomerekeyemo  cyangwa ngo aburiremo ubuzima uretse imizigo yangiritse nk’amata iyo modoka yari itwaye.

Ubwo twahageraga twasanze iyo modoka ikiri hejuru aho ya boridire, na Police nibwo yahagera gutera metero ariko yaje gutangarizwa ko atari ngombwa gutera metero kuko iyo modoka yindi yo yagonzwe itangiritse hagati y’abashoferi ubwabo bakaba bumvikanye birangiriza ikibazo. Ubwo twabazaga umushoferi wagonzwe yatubwiye ko ntakibazo anyuzwe nuko yumvikanye na mugenzi kandi ko ibyabaye atari ubushake bwe ahubwo ari impanuka nkuko nawe byamubaho. Naho umushoferi warutwaye imodoka yakoze impanuka twamubajije niba imodoka ye yaba yari isanganwe iki kibazo adutangariza ko nawe yatunguwe cyane rwose kuko ngo n’urugendo yaramaze gukora ari rurerure kandi ko ntakibazo nakimwe yari yigeze yumva imodoka ifite.

Ubwo aba Police bamaraga kuhagera nabo bakemera ko niba bumvikanye hagati yabo uko bagonganye ntakibazo nibwo imodoka yageragejwe gukurwa aho yari yahagamye ikaba yanasubiye mu muhanda ntakibazo kuko nayo itangiritse cyane.

Story by : Oliver - Ngororero

Umukinnyi wa Film Jackie Chan aratangaza ko ubu atazongera gukina Film

Jackie Chan - Kubera ko amaze gushesha akanguhe ntazongera gukina film

Jackie Chan numwe mubakinnyi ba cinema bakanyujijeho mu myaka ya za 80 ndetse wakunzwe na benshi kubera uburyo ama filime yiwe aba ateguyemo.
Kurino nshuro akaba yamaze gutangariza abakunzi be bo muri cinema ko yahagaritse kongera gukina film kubera imyaka ko ngo yumva ananiwe ndetse n’imyaka afite itakimwemerera kuba yakina film zisaba ingufu.

Abajijwe impamvu yahisemo guhagarika gukina film yagize ati: "Mu byukuri ndananiwe ndetse ndanakuze ntangufu zo kurwana nkigira, ubundi nkunda umukino wo kurwana cyane gusa nuko benshi bagendeye kubyo dukora muri filime babyifashisha mu bikorwa bibi by’urugomo, ibyo nabyo biri mu bituma mpagarika gukina."

Jackie Chan ubu ufite imyaka igera kuri 58 amaze gukina film zirenga 100 nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru cya Dailymail.

Jackie Chan yatangiye kumenyekana muri video mu mwaka w’1970 nkumwe mu bafashaga nyakwigendera Bruce lee gukinisha abakinnyi muri film (icyo gihe yigishaga uko bitwara muri film ariko ntagaragaremo) yifashishijwe na bruce lee muri film nka Fist of Fury na Enter the Dragon.
Mu mwaka w’1989 nibwo jackie chan nawe yashyize hanze video ye yambere yitwaga Snake in the Eagle’s Shadow, yaje gutuma aba icyamamare muri Hong Kong.

Uretse kuba jackie Chan ari umukinnyi wa cinema kurundi ruhande n’umuririmbyi ukomeye cyane ndetse akina nama comedy.


Make Money Online


$0.00 Start. Start in 5 mins. $3K per week. Make money from your website.

dollarsincome.com

Tuesday, May 22, 2012

Ku myaka 18 yafashwe ku ngufu na musaza we


Ishyano ryacitse umurizo – Ngororero umukobwa w’imyaka 18 yafashwe kungufu na musazawe bavukana w’imyaka 28

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 20-05-2012 mu Murenge wa Ngororero, Akarere ka Ngororero nibwo mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba uwitwa Ngurinzira Cyriaque w’imyaka 28 y’amavuko yafashe kungufu mushiki we N. J. w’imyaka 18 y’amavuko ubu wiga mu mwaka w’amashuri yisumbuye mu mwaka wa kane w’ubuvuzi bw’amatungo (yadusabye kudatangaza amazina ye ku bw’umutekano we). 

Uyu munsi mumasaha ya saa tanu nibwo twamenye iyi nkuru ubwo twahise dushaka uko twavugana n’uwakorewe ihohoterwa N. J., tumubaza uko byagenze nuko atubwira mu magambo akurikira ati : « Ubwo nari mvuye ku ishuri nje mugahushya ko kwivuza nageze mu rugo nuko ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri nibwo naherekeje mugenzi wanjye wari wansuye (ntiyashatse kumuvuga mu izina) maze igihe tukigenda twumva abantu badutera amabuye ariko ntitwababona, maze uwo mugenzi wanjye nibwo yambwiraga ati reka nkuherekeze usubire mu rugo kuko wasanga uyu muntu uwari wese akugiriye nabi, ubwo turagenda tugeze ku rugo mugenzi wanjye ansezeraho nuko akimara kunsezera mbona musaza wanjye angezeho ahamagara uwo mugenzi wanjye amutuka cyane aramubwira ngo nagaruke, amubaza ngo wowe uri uwahe ? Uvuyehe ? n’ibindi byinshi mugenzi wanjye aramwihorera arigendera maze asigara ari kuntuka, hagati aho yahamagaye umugore we aramubwira ngo nacane yaje umugore aramubwira ngo nta kibiriti cyashize ngo ahubwo nage kumugurira ikindi, maze ansaba ko muherekeza ndamwangira ndamubwira nti ndinaniriwe kandi ejo nzazindukira ku ishuri, arakomeza arampata anankanga kuko dusanzwe tunamutinya ngezaho ndemera nti atavaho ananyikubitira gusa numvaga ntakindi kibazo kuko ari musaza wanjye, ubwo nibwo twagendaga tuganira bisanzwe nk’abavandimwe maze tugeze ahantu hahinze Kawa (ntarugo na rumwe ruri hafi yaho) nibwo yambwira ngo sinshaka ko hagira undi uzaha utarampa ! Numva nguye mukantu ndamubaza nti uvuze ngo iki ? Ati ndavuzengo sinshaka ko ugira undi uzaha utarampa kandi ngirira vuba ntuntinze cyangwa nkwice ! Nibwo nabonaga atangiye guhinduka aza ansatira aba aramfashe ankubita hasi atangira gukora ibyo yashakaga, bitewe nukuntu afite ingufu ntakindi nabonye nakora kuko no kwinyagambura ntabibashaga ubwo nararetse akora ibyo akora nanga ko wenda yavaho akanansindaho nuko arangije numva arambwiye ngo haguruka uvaha kandi nugira uwo ubwira umenye ko ubuzima bwawe burangiye habe na mama ninumvako yabimenye umenye ko ubwo ibyawe birangiye ! Nuko ndahaguruka ndataha n’amarira yose ndetse n’agahinda ndataha. » Ubwo yashatse gukomeza ntibyamushobokeye kuko amarira menshi yahise amutanga imbere n’ikiniga kimubuza gukomeza kuvuga.

Ubwo twegereye umubyeyi wabo ariwe mama wabo ubabyara bose Nyirabugare Felicite, tumubaza we uko yaje kubimenya nicyo bakoze bakimara kubimenya nawe atubwira agira ati : « Njye ubwo umukobwa wanjye yari aherekeje mugenzi we wamusuye ahagana mu masaha ya saa kumi n’ebyiri nibwo hashize umwanya numvise umukazana wanjye (Umugore wuwo mugabo) aza ambwira ati bimeze gute ko numvise umukobwa wawe ari gutongana na musaza we haruguru y’urugo ? Ndamubwira nti wasanga buriya ari kumuziza ko agenda nijoro. Nuko tukimara kuvugana nibwo nagiye kubona mbona uwo musaza we arinjiye ati mukecuru gira vuba umpe ibiryo nirire, ndamubaza nti ese umugore wawe ntatetse, ati gira vuba nirire yewe ibyo umbwira ntabyo nkeneye kumva, ubwo bitewe nuko tumutinya twese ndetse n’ubuyobozi bukaba butamuvugaho nahise nirukira kumuzanira ibiryo, akimara kurya ubwo yinanurira mu muryango avuga ngo [Sawa mukecu unyiciye isari] ubwo mushiki we nawe aba yinjiye n’amarira menshi ntaragira icyo mvuga numva aramuhamagaye undi yitaba arira, nuko aramubwira ati isezerano nizereko ari ryari rindi ? Njye sinasobanukirwa, ubwo umukobwa wanjye nibwo yirukiye mu buriri undi nawe aragenda, musanga mu cyumba mubaza icyo abaye nibwo yambwira ati yewe mama ndeka Ngurinzira arandajije ! Nti akuraje ate se ? Ati hari ibyo ankoze yewe ! Nibwo yantekererezaga ibimubayeho. Akimara kubimbwira numvise ko tugushije ishyano n’umva umusatsi umvuyeho mpita mubwira nti mperekeza mbwire mukuru wawe ibibaye njye nigire kwiyahura kuko ibi njye birandenze sinshaka kuzongera kurebana na musaza wawe mumaso ! Turagenda tugezeyo nibwo namubwiraga ariko angira inama ati kwiyahura siwo muti ahubwo twihutire mu buyobozi, gusa kuko narinzi ko ubuyobozi ntacyo nubundi bujya bumfasha mubibazo byose nsanzwe mbagezaho kuri uyu muhungu wanjye ndamubwira ntibyo ntacyo byamara mundeke iryo ngushije s’iryino ! Nuko barampumuriza maze tureba umuntu ahamagara kuri Police maze batubwirako dushaka Local Defense agafata uwo musore akamujyana kuri Police, maze tugenda ijoro bwakeye turi kuri Police, bakora ikirego barangije batwohereza kwa muganga ubu niho tuvuye. »

Twakomeje tubaza uwa hohotewe icyifuzo cye atubwirako uwabikoze ari umuvandimwe ntakundi yabigenza none ati « Icyo nifuza nuko bamufunga agahanwa n’amategeko kuko n’ubundi nibamurekura byanga bikunze twese azatwica kuko niryo sezerano yaduhaye. » ibi bakaba babihuriraho bose nk’umuryango (mama we Nyirabugare Felicite, na mukuru we Ayatare Esperance) kuko rwose ngo nubusanzwe yabazengereje ataretse n’abaturanyi n’ubwo ubuyobozi bubyirengagiza ngo ariko ntako baba batagize ngo babibamenyeshe nyamara bagaterera iyo. Bakomeje batubwira ko bafite n’ikibazo cy’amikoro ngo kuko basanzwe n’ubundi bapfundikanya kugira ngo babone ticket yajyana uyu mwana ku ishuri doreko n’ubu bari batanze isambu yabo bugwate ngo babone ticket imusubiza ku ishuri none yose yagendeye muri iki kibazo, bishyura Local defense n’amatiki yabajyanye kwa muganga, bati none ubu ntituzi uko tubyitwaramo ngo asubire ku ishuri !

Uyu N. J. wahohotewe yatubwiye ko ubu yumva ikibazo afite cyane ari icyo kujya kwihagarika (kwituma ibyoroshye) ndetse n’iseseme nyinshi iri gutuma ahora aruka, ndetse n’umutima ukisimbiza ngo akumva usa naho ugiye kumusimbuka.

Ubu dutangaza iyi nkuru uyu Ngurinzira Cyriaque ari mumaboko ya Police akaba yerekejwe aho bita i Nyagisagara aho ategerereza ko acirirwa urubanza n’aho uwahohotewe we ngo kwa muganga bakaba bamuhaye imiti yo kunywa kugira ngo imurinde kwandurwa indwara uwamufashe afite bakanamubwira ko agomba gusubira ku ishuri gukomeza amasomo ye nk’uko bisanzwe, akaba azasubira kwa muganga ku itariki ya 06-06-2012.

Story by : Oliver – Ngororero

Monday, May 21, 2012

Paccy ni muntu ki?

Menya amateka y'umuraperikazi Paccy?

Uzamberumwana Oda Paccy bakunze kwita Paccy, yavutse taliki 06 Werurwe 1990, avukira mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo, mu Gatsata. Paccy ni imfura mu muryango w’abana babiri, akaba agifite Nyina umubyara gusa, ubu ni umubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa.

Amashuri yize
Uzamberumwana Oda Paccy yize mashuri y’incuke mu Gatsata ku kigo ngo atacyibuka neza, amashuri abanza ayigira kuri Ecole Primaire de Gatsata, akomereza ayisumbuye mu cyiciro rusange ku kigo cya Ecole Secondaire de Buringa na APEM Ruli, aza kurangiriza amashuri yisumbuye ku kigo cya EAV Bigogwe.

Paccy yahagaritse kwiga mu ishuri ry’ikoranabuhanga rya Kigali KIST amaze kwiga umwaka umwe gusa ariko akaba amaze kwiyandikisha mu ishuri rya RTUC, aho agiye gukomereza amashuri makuru.

Mu buzima busanzwe akunda kubana n’abantu bake ariko bamuha amahoro ni ukuvuga batamuteza ibibazo ariko akanga umuntu umubangamira. Paccy mu buzima bwe yashimishijwe n’umunsi wa mbere yafataga urubaho ajya kwiga ariko ngo ntashobora kwibagirwa agahinda yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ati :” mbabazwa cyane n’uburyo Abanyarwanda aritwe twisenyeye igihugu mu gihe aritwe ahubwo tuba tugomba kucyubaka.”

Paccy ngo Nyina wenyine niwe wigeze kumukorera ikintu cyiza kikamushimisha cyane n’ubwo adashobora kugitangaza ariko ngo ibyamubabaje byo n’ubwo ari byinshi yumva atari ngombwa kuvuga uwamubabaje kurenza abandi.

Ku bijyanye n’ibyo akunda kurya, Paccy ati “Ndamutse ngusuye ukanzimanira amafiriti n’inyama nkamanuza amazi meza waba umpaye ikaze neza cyane.”

Amateka ye muri muzika
Inganzo ya Paccy avuga ko ayikomora kuri Nyina umubyara kuko nawe hari indirimbo z’icyunamo yaririmbye, kandi ngo yiyandikira indirimbo ze zose.

Atangaza ko kugirango yandike indirimbo akenshi inganzo (inspiration) ayikura ku byo abona mu buzima busanzwe bwa buri munsi no ku mateka yumva cyangwa yabonye y’ibyabayeho rimwe na rimwe no mu bitekerezo agenda abwirwa n’abakuru. Avuga ko kandi burya ngo iyo atishimye cyane cyane iyo ari wenyine ashobora kwandika indirimbo nyinshi cyane.

Oda Paccy yakuze akunda Eminem na Dr. Dre cyane akaba yumva Imana imufashije nawe yazagera ku rwego rwo hejuru cyane. N’ubwo afite igikombe yegukanye muri Salax Awards, Paccy yumva ntaho arageza umuziki we ugereranyije n’intego yihaye agitangira muzika kuko yumva amaze kugera gusa kuri 40% by’aho ashaka kugera.

Iyi ikaba ariyo mpamvu yafashe ingamba nshya n’imikorere mishya kugira ngo abashe gushyika no kuri 60% isigaye kandi yizeye kuzagera ku ntego ye (100%) nta kabuza.

Amateka y'Akarere ka Ngororero

Ibiranga Akarere ka Ngororero


Akarere ka Ngororero gafite ubuso buhwanye na Km² 679. Ngororero iherereye mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'u Rwanda, Mbese mu Ntara y'Uburengerazuba. Igizwe n'Imirenge 13, Utugari 73, Imidugudu 419. 


Ihana imbibi n'Uturere dutanu 5:
  • Mu majyaruguru y'uburasirazuba hari Gakenke
  • Mumajyaruguru hari Nyabihu
  • Mu majyepfo hari Karongi
  • Mu Burasirazuba hari Muhanga na Rutsiro mu Burengerazuba.
Ikicaro cy'akarere kiri ku muhanda Muhanga-Ngororero-Kabaya-Mukamira kuri km 46,6 uvuye Muhanga na km 60 ugana Mukamira.
Akarere kagizwe n'imisozi miremire yungikanya n'ibibaya. Ubutumburuke bw'aho ni hagati ya metero 1,460 na metero 2,883, umusozi muremure cyane waho ni uwa Bweru uri mu Murenge wa Muhanda ufite ubutumburuke bwa metero 2,883.4. Impuzandego y'ubutumburuke ni metero 1,500. Impinga ndende cyane uzisanga mu ishyamba rya Gishwati nka Mugano (2,842.1 m), Butimba (2,833.5 m), n'ahandi nka Kagano (2,450 m), Nyaburama (2,427 m), Ntaganzwa (2,257 m), Rushari (2,059 m), Gatwenabo (2,023 m), Mushyiga (1,930 m) na Ruhunga (1,978 m). 

Ibihe by'imvura n'izuba ni bine. Impuzandengo y'ubuhehere ku mwaka ni degree 18°C, Ariko buhinduka hakurikijwe ubutumburuke bw'imisozi. Uko ibyo bihe bikurikirana: Umuhindo kuva mu Kwakira kugera mu Ukuboza; Igihe cy'imvura iringaniye, Igihe abahinzi batera imbuto zinyuranye; Urugaryi Mutarama−Gashyantare igihe k'izuba riringaniye; Itumba Werurwe−Kamena igihe k'imvura nyinshi,hari indi imyaka iterwa, n'igihe cy'izuba ryinshi Nyakanga−Nzeri, igihe cy'isarura ry'imyaka no guhinga ibishanga. 

Akarere ka Ngororero ni akarere k'amazi menshi kuko kari mu kibaya kigari cy'uruzi rwa Nili, kubera n'imisozi miremire myishi mu bibaya byayo hari ibiyaga n'imigezi inyuranye. Umugezi w'ingenzi ni Nyabarongo, n'iyindi nka; Rubagabaga, Mukungwa, Satinsyi, Muhembe, Kibirira, Rukubi, Kintiti, Nyampiri, Mugunda, Giciye, Rucanzogera,, Nyantanga na Gasumo.
Mu nyamaswa higanje cyane Inyoni n'ibisiga nka Kagoma, Ibyiyoni, n'ibihunyira n'izindi nk'inuma, inkware, intashya, ibishwi n'imisambi. Hari n'izindi nyamaswa ntoya. Nkuko byagenze henshi mu gihugu ishyamba rya kimeza ryagiye rigabunuka mu buso kubera umuvuduko w'ubwiyongere bw'abaturage. Ariko hari ahakiri ibisigara nko hejuru ku misozi. Ubu ibimera ahanini bigizwe n'inturu n'ibindi biti by'ishyamba mu mpande z'imirima.

Sunday, May 20, 2012

Filme "Ubuzima ni gatebe gatoki"

Umukinnyi wa film uzwi ku izina rya Tina yashyize hanze Filme ye yise "Ubuzima ni Gatebe Gatoki" iyi filme yuzuye inyigisho zigamije kubaka umuryango nyarwanda.

Tina avuga ko yizeye ko iyi filme abakunzi ba sinema nyarwanda bazayikunda kubera ko irimo inyigisho nyinshi z’ubuzima bwa buri munsi nk’ihohoterwa ry’abana mu ngo kubera ubupfubyi cyangwa kubera ubukene, ndetse no kwirinda ibishuko bya ba sugar daddy. Tina avuga ko igitekerezo cyo gukora iyo filme yakigize amaze kubona uko ubuzima buri hanze aha bumeze.

Nk’uko Tina abyivugira, iyo filme yakozwe mu buryo bugoranye kuko nta nkunga yari afite. Avuga ko yafashijwe n’incuti ze zagiye zimuba hafi cyane. Iyo filme yakozwe na studio isanzwe ikora amasinema yitwa NAOM GRAPHICS.

Muri iyo filme hagaragaramo ibyamamare mu bijyanye n’imyidagaduro na muzika hano mu Rwanda nka Iribagiza Babla uzwi cyane mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye hano mu Rwanda; abahanzi nka Vd Frank, Knowless, Urban Boys , Riderman n’abandi benshi. Hagaragaramo kandi umukobwa witwa Allen Mutamba wagaragaye mu gikorwa cyo gutora Miss NUR 2012.

Tina yatangaje ko yizera ko Abanyarwanda bamaze gucika ku muco wo gupirata kuko bidateza imbere abahanzi muri rusange kandi anashimira abitanze ndetse n’abamubaye hafi mu gihe cyikorwa ry’iyo filme ye.

Arasaba kurererwa kuko ntamikoro afite


Ngororero - UMUBYEYI W’IMYAKA 25 YATANZE UMWANA YABYAYE W’UMWAKA UMWE W’AMAVUKO

Mukarukundo Chantal n'umwana we

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/05/2012 nibwo umubyeyi w’imyaka 25 yafashe icyemezo cyo kugabira undi mu byeyi mugenzi we umwana w’umukobwa w’umwaka umwe w’amavuko.
Uyu mubyeyi yitwa MUKARUKUNDO Chantal, akaba avuka mu murenge wa Ngororero, akarere ka Ngororero, intara y’iburengerazuba. Twamwegereye tumubaza icyaba kimuteye kwemera guhara umwana yibyariye ubwe, maze atubwira mu magambo akurikira n’ikiniga cyinshi ndetse n’amarira ashoka ku itama ati : « Mu byukuri sinanze umwana wanjye kuko kuba byonyine nararuhanye nawe kugeza aya magingo ntaramuta cyangwa ngo mwice n’igahunda y’Imana yashatse ko abaho, ndi imfubyi itagira shinge na rugero, nta numwe kugeza ubu mfite nkomokaho, sinifashije ndi umukene wo kugirirwa impuhwe, nubu tuvugana naraye mu musarane ahantu kuko ntaho mfite ho kwikinga ngo mbashe no gusinizira, none rero ubuzima nk’ubu ndabona ko ntabushobora ndi n’umwana, aho kugirango rero mwice nahisemo gushaka umugira neza wakwemera kurerera Imana maze nkamumwihera » yakomeje avugako yari yafashe gahunda yuko nanabura uwo amuha aragenda akamujugunya kwa Vice Maire w’akarere ka Ngororero.

Tumubajije niba uyu mwana nta se afite, yadusubije ko ngo inda y’uyu mwana yayikuye mu kazi ko mu rugo yakoreraga i Gitarama (Muhanga) ngo akaba yarayitewe n’undi mukozi w’umuhungu bakoranaga mu rugo aho yakoraga uvuka ku Kibuye, ngo aho yakoreraga bamaze kubona ko atwite bahise bamwiruka nibwo yasubiye mu Ngororero aho avuka ngo kuva ubwo ntiyigeze agira andi makuru amenya kuruwo wamuteye inda. Twakomeje tumubaza aho yarasanzwe akura amikoro yo kurera uwo mwana kugeza aho yaragize umwaka, atubwira ko ngo yisuma (kwikorera imizigo y’abantu) ngo maze akabona amaramuko, gusa ngo nuwo Vice Maire yashakaga kujya kujugunyira uyu mwana (nkuko yabivugaga) nawe yajyaga agira icyo amufasha kuko ari nawe wamutangiye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

M. Germaine, Umubyeyi wahawe umwana

Twakomeje tubaza uwo mubyeyi wakiriye uyu mwana uko yumva amwakiriye nuko agiye kubyifatamo kugira ngo ahe uburere uyu mwana nuko ari bumwiteho adusubiza agira ati “Mu byukuri kuba nanjye nsazwe mfite n’undi wanjye ngomba gushakira imibereho, n’uyu ndumvako agiye mu nshingano zanjye, ngiye kumwitaho nk’uwanjye kuko nk’umuntu usenga kandi wizera Imana nizerako ari umugisha ndi gukorera kandi n’ubusanzwe nkunda abana.” Tumubajije niba yaba yihagije mubushobozi, yatubwiyeko agerageza ariko bitabujije ko abonye n’ubundi bufasha byaba byiza kurushaho.

Twabajije abuturage baba bazi uyu Chantal, batubwirako ubuzima bwe butameze neza, kuko ngo uhereye n’igihe yatwariye inda y’uyu mwana ngo yagize ihungabana, yashatse no gukuramo inda baramubuza naho abyariye ashaka kwica uyu mwana bamubwira ko nabikora azafungwa maze agira ubwoba arabireka kandi ngo n’ubuyobozi bwaho atuye buzi iki kibazo. Ubwo uyu mubyeyi wahawe uyu mwana yabigezaga k’ubuyobozi bwa POLICE amaze no gusobanura neza uko yabonye uyu mwana bamwemereye ko agenda akamurera mu gihe bo barakomeza iperereza nk’uko biri mu nshingano zabo. Mu masaha ya nimugoroba ahagana mu masaha ya saa kumi n’ebyiri nibwo ibintu byahindutse ubwo uwo mubyeyi yaje kugaruka kujyana umwana we avugako ngo yisubiyeho, ngo abantu bamubwiye ko atagomba kureka umwana we, nuko biba ngombwa ko ashyikirizwa POLICE kugira ngo akorerwe iperereza ubu akaba yabaye afunzwe by’agateganyo mu gihe ategereje ubutabera bityo n’umwana baka babaye bamumuhaye ubu afunganywe nawe. 

Gusoma inkuru ikurikira kanda hano! 

Story by: Oliver – Ngororero