Ntawutazi uko kubura
umukunzi bibabaza ndetse bigashavuza umutima, ndetse igihe umaze kubura uwo
ukunda ukumva ko atakuvamo ndetse muri wowe ugasigara urwana n’intambara
itoroshye yo gushaka uko wakongera kumukurura ngo agaruke mu rukundo.
Ntuhangayike, kurikira iyi nama tugiye kukugira kandi izagufasha.
Abahanga
mubijyanye n’imibanire bemezako abantu benshi bakunze gukora ikosa ryo
gukoresha imbaraga nyinshi ngo babashe kugarura abakunzi babo mu rukundo, ariko
nyamara si uko byakagombye kugenda.
Mbere
na mbere banza ufate umwanya wicare ndetse nibiba na ngombwa ufate urupapuro n’ikaramu,
nurangiza urupapuro rwawe urugabanyemo kabiri, uruhande rumwe wandike ibyo uzi
byose k’umukunzi wawe mu gihe mwahuraga bwa mbere, ibyo akunda ndetse n’ibyo
yanga kandi ntaho ubereye, mbese ubyandi uko ubizi neza.
Ku
rundi ruhande rw’urupapuro naho andikaho ibimeze nk’ibyo tumaze kuvuga ariko
noneho ibyo mu gihe mwatandukaniyemo. Ibi nubirangiza ufate urundi rupapuro
nawe wandike ibyawe kimwe n’ibyo urangije k’umukunzi wawe. Hanyuma y’ibi
urabona itandukaniro ryawe nawe ndetse ubone n’impamvu yatumye mutandukana.
Hanyuma
y’aha rero wakora iki rero ?
Itandukaniro ryawe nawe wabashije kubona, urwo nirwo
rufunguzo rwawe ruzagufasha kugarura umukunzi wawe. Gerageza guhindi ndetse no
gukosora aho wabonye nk’amakosa yaba yaratumye mutandukana. Ikindi ugomba
kumenya neza koko niba uhje neza haba mu mico ndetse no mumyifatire yawe n’uko
umukunzi wawe ashaka ko ugomba kuba uri, ibyo numara kubigera igisigaye ni
ugutera intambwe maze ukagerageza kuvugisha umukunzi wawe kandi ukamugaragariza
ko wahindutse k’uburyo bugaragara ari nako wongera kubaka urukundo rwanyu,
ariko wirinde kumwerekako ikikuzanye ntakindi ari uko ushaka ko musubira.
No comments:
Post a Comment
Thank you for posting, your post will appear in short time after verification.