Umukinnyi wa film uzwi ku izina rya
Tina yashyize hanze Filme ye yise "Ubuzima ni Gatebe Gatoki" iyi filme yuzuye inyigisho zigamije
kubaka umuryango nyarwanda.
Tina avuga ko yizeye ko iyi filme
abakunzi ba sinema nyarwanda bazayikunda kubera ko irimo inyigisho nyinshi
z’ubuzima bwa buri munsi nk’ihohoterwa ry’abana mu ngo kubera ubupfubyi cyangwa
kubera ubukene, ndetse no kwirinda ibishuko bya ba sugar daddy. Tina avuga ko
igitekerezo cyo gukora iyo filme yakigize amaze kubona uko ubuzima buri hanze
aha bumeze.
Nk’uko Tina abyivugira, iyo filme
yakozwe mu buryo bugoranye kuko nta nkunga yari afite. Avuga ko yafashijwe
n’incuti ze zagiye zimuba hafi cyane. Iyo filme yakozwe na studio isanzwe ikora
amasinema yitwa NAOM GRAPHICS.
Muri iyo filme hagaragaramo
ibyamamare mu bijyanye n’imyidagaduro na muzika hano mu Rwanda nka Iribagiza Babla uzwi
cyane mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye hano mu Rwanda; abahanzi
nka Vd Frank, Knowless, Urban Boys , Riderman n’abandi benshi. Hagaragaramo
kandi umukobwa witwa Allen Mutamba wagaragaye mu gikorwa cyo gutora Miss NUR
2012.
Tina yatangaje ko
yizera ko Abanyarwanda bamaze gucika ku muco wo gupirata kuko bidateza imbere
abahanzi muri rusange kandi anashimira abitanze ndetse n’abamubaye hafi mu gihe
cyikorwa ry’iyo filme ye.