Sunday, May 20, 2012

Filme "Ubuzima ni gatebe gatoki"

Umukinnyi wa film uzwi ku izina rya Tina yashyize hanze Filme ye yise "Ubuzima ni Gatebe Gatoki" iyi filme yuzuye inyigisho zigamije kubaka umuryango nyarwanda.

Tina avuga ko yizeye ko iyi filme abakunzi ba sinema nyarwanda bazayikunda kubera ko irimo inyigisho nyinshi z’ubuzima bwa buri munsi nk’ihohoterwa ry’abana mu ngo kubera ubupfubyi cyangwa kubera ubukene, ndetse no kwirinda ibishuko bya ba sugar daddy. Tina avuga ko igitekerezo cyo gukora iyo filme yakigize amaze kubona uko ubuzima buri hanze aha bumeze.

Nk’uko Tina abyivugira, iyo filme yakozwe mu buryo bugoranye kuko nta nkunga yari afite. Avuga ko yafashijwe n’incuti ze zagiye zimuba hafi cyane. Iyo filme yakozwe na studio isanzwe ikora amasinema yitwa NAOM GRAPHICS.

Muri iyo filme hagaragaramo ibyamamare mu bijyanye n’imyidagaduro na muzika hano mu Rwanda nka Iribagiza Babla uzwi cyane mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye hano mu Rwanda; abahanzi nka Vd Frank, Knowless, Urban Boys , Riderman n’abandi benshi. Hagaragaramo kandi umukobwa witwa Allen Mutamba wagaragaye mu gikorwa cyo gutora Miss NUR 2012.

Tina yatangaje ko yizera ko Abanyarwanda bamaze gucika ku muco wo gupirata kuko bidateza imbere abahanzi muri rusange kandi anashimira abitanze ndetse n’abamubaye hafi mu gihe cyikorwa ry’iyo filme ye.

Arasaba kurererwa kuko ntamikoro afite


Ngororero - UMUBYEYI W’IMYAKA 25 YATANZE UMWANA YABYAYE W’UMWAKA UMWE W’AMAVUKO

Mukarukundo Chantal n'umwana we

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/05/2012 nibwo umubyeyi w’imyaka 25 yafashe icyemezo cyo kugabira undi mu byeyi mugenzi we umwana w’umukobwa w’umwaka umwe w’amavuko.
Uyu mubyeyi yitwa MUKARUKUNDO Chantal, akaba avuka mu murenge wa Ngororero, akarere ka Ngororero, intara y’iburengerazuba. Twamwegereye tumubaza icyaba kimuteye kwemera guhara umwana yibyariye ubwe, maze atubwira mu magambo akurikira n’ikiniga cyinshi ndetse n’amarira ashoka ku itama ati : « Mu byukuri sinanze umwana wanjye kuko kuba byonyine nararuhanye nawe kugeza aya magingo ntaramuta cyangwa ngo mwice n’igahunda y’Imana yashatse ko abaho, ndi imfubyi itagira shinge na rugero, nta numwe kugeza ubu mfite nkomokaho, sinifashije ndi umukene wo kugirirwa impuhwe, nubu tuvugana naraye mu musarane ahantu kuko ntaho mfite ho kwikinga ngo mbashe no gusinizira, none rero ubuzima nk’ubu ndabona ko ntabushobora ndi n’umwana, aho kugirango rero mwice nahisemo gushaka umugira neza wakwemera kurerera Imana maze nkamumwihera » yakomeje avugako yari yafashe gahunda yuko nanabura uwo amuha aragenda akamujugunya kwa Vice Maire w’akarere ka Ngororero.

Tumubajije niba uyu mwana nta se afite, yadusubije ko ngo inda y’uyu mwana yayikuye mu kazi ko mu rugo yakoreraga i Gitarama (Muhanga) ngo akaba yarayitewe n’undi mukozi w’umuhungu bakoranaga mu rugo aho yakoraga uvuka ku Kibuye, ngo aho yakoreraga bamaze kubona ko atwite bahise bamwiruka nibwo yasubiye mu Ngororero aho avuka ngo kuva ubwo ntiyigeze agira andi makuru amenya kuruwo wamuteye inda. Twakomeje tumubaza aho yarasanzwe akura amikoro yo kurera uwo mwana kugeza aho yaragize umwaka, atubwira ko ngo yisuma (kwikorera imizigo y’abantu) ngo maze akabona amaramuko, gusa ngo nuwo Vice Maire yashakaga kujya kujugunyira uyu mwana (nkuko yabivugaga) nawe yajyaga agira icyo amufasha kuko ari nawe wamutangiye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

M. Germaine, Umubyeyi wahawe umwana

Twakomeje tubaza uwo mubyeyi wakiriye uyu mwana uko yumva amwakiriye nuko agiye kubyifatamo kugira ngo ahe uburere uyu mwana nuko ari bumwiteho adusubiza agira ati “Mu byukuri kuba nanjye nsazwe mfite n’undi wanjye ngomba gushakira imibereho, n’uyu ndumvako agiye mu nshingano zanjye, ngiye kumwitaho nk’uwanjye kuko nk’umuntu usenga kandi wizera Imana nizerako ari umugisha ndi gukorera kandi n’ubusanzwe nkunda abana.” Tumubajije niba yaba yihagije mubushobozi, yatubwiyeko agerageza ariko bitabujije ko abonye n’ubundi bufasha byaba byiza kurushaho.

Twabajije abuturage baba bazi uyu Chantal, batubwirako ubuzima bwe butameze neza, kuko ngo uhereye n’igihe yatwariye inda y’uyu mwana ngo yagize ihungabana, yashatse no gukuramo inda baramubuza naho abyariye ashaka kwica uyu mwana bamubwira ko nabikora azafungwa maze agira ubwoba arabireka kandi ngo n’ubuyobozi bwaho atuye buzi iki kibazo. Ubwo uyu mubyeyi wahawe uyu mwana yabigezaga k’ubuyobozi bwa POLICE amaze no gusobanura neza uko yabonye uyu mwana bamwemereye ko agenda akamurera mu gihe bo barakomeza iperereza nk’uko biri mu nshingano zabo. Mu masaha ya nimugoroba ahagana mu masaha ya saa kumi n’ebyiri nibwo ibintu byahindutse ubwo uwo mubyeyi yaje kugaruka kujyana umwana we avugako ngo yisubiyeho, ngo abantu bamubwiye ko atagomba kureka umwana we, nuko biba ngombwa ko ashyikirizwa POLICE kugira ngo akorerwe iperereza ubu akaba yabaye afunzwe by’agateganyo mu gihe ategereje ubutabera bityo n’umwana baka babaye bamumuhaye ubu afunganywe nawe. 

Gusoma inkuru ikurikira kanda hano! 

Story by: Oliver – Ngororero