Monday, May 21, 2012

Paccy ni muntu ki?

Menya amateka y'umuraperikazi Paccy?

Uzamberumwana Oda Paccy bakunze kwita Paccy, yavutse taliki 06 Werurwe 1990, avukira mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo, mu Gatsata. Paccy ni imfura mu muryango w’abana babiri, akaba agifite Nyina umubyara gusa, ubu ni umubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa.

Amashuri yize
Uzamberumwana Oda Paccy yize mashuri y’incuke mu Gatsata ku kigo ngo atacyibuka neza, amashuri abanza ayigira kuri Ecole Primaire de Gatsata, akomereza ayisumbuye mu cyiciro rusange ku kigo cya Ecole Secondaire de Buringa na APEM Ruli, aza kurangiriza amashuri yisumbuye ku kigo cya EAV Bigogwe.

Paccy yahagaritse kwiga mu ishuri ry’ikoranabuhanga rya Kigali KIST amaze kwiga umwaka umwe gusa ariko akaba amaze kwiyandikisha mu ishuri rya RTUC, aho agiye gukomereza amashuri makuru.

Mu buzima busanzwe akunda kubana n’abantu bake ariko bamuha amahoro ni ukuvuga batamuteza ibibazo ariko akanga umuntu umubangamira. Paccy mu buzima bwe yashimishijwe n’umunsi wa mbere yafataga urubaho ajya kwiga ariko ngo ntashobora kwibagirwa agahinda yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ati :” mbabazwa cyane n’uburyo Abanyarwanda aritwe twisenyeye igihugu mu gihe aritwe ahubwo tuba tugomba kucyubaka.”

Paccy ngo Nyina wenyine niwe wigeze kumukorera ikintu cyiza kikamushimisha cyane n’ubwo adashobora kugitangaza ariko ngo ibyamubabaje byo n’ubwo ari byinshi yumva atari ngombwa kuvuga uwamubabaje kurenza abandi.

Ku bijyanye n’ibyo akunda kurya, Paccy ati “Ndamutse ngusuye ukanzimanira amafiriti n’inyama nkamanuza amazi meza waba umpaye ikaze neza cyane.”

Amateka ye muri muzika
Inganzo ya Paccy avuga ko ayikomora kuri Nyina umubyara kuko nawe hari indirimbo z’icyunamo yaririmbye, kandi ngo yiyandikira indirimbo ze zose.

Atangaza ko kugirango yandike indirimbo akenshi inganzo (inspiration) ayikura ku byo abona mu buzima busanzwe bwa buri munsi no ku mateka yumva cyangwa yabonye y’ibyabayeho rimwe na rimwe no mu bitekerezo agenda abwirwa n’abakuru. Avuga ko kandi burya ngo iyo atishimye cyane cyane iyo ari wenyine ashobora kwandika indirimbo nyinshi cyane.

Oda Paccy yakuze akunda Eminem na Dr. Dre cyane akaba yumva Imana imufashije nawe yazagera ku rwego rwo hejuru cyane. N’ubwo afite igikombe yegukanye muri Salax Awards, Paccy yumva ntaho arageza umuziki we ugereranyije n’intego yihaye agitangira muzika kuko yumva amaze kugera gusa kuri 40% by’aho ashaka kugera.

Iyi ikaba ariyo mpamvu yafashe ingamba nshya n’imikorere mishya kugira ngo abashe gushyika no kuri 60% isigaye kandi yizeye kuzagera ku ntego ye (100%) nta kabuza.

Amateka y'Akarere ka Ngororero

Ibiranga Akarere ka Ngororero


Akarere ka Ngororero gafite ubuso buhwanye na Km² 679. Ngororero iherereye mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'u Rwanda, Mbese mu Ntara y'Uburengerazuba. Igizwe n'Imirenge 13, Utugari 73, Imidugudu 419. 


Ihana imbibi n'Uturere dutanu 5:
  • Mu majyaruguru y'uburasirazuba hari Gakenke
  • Mumajyaruguru hari Nyabihu
  • Mu majyepfo hari Karongi
  • Mu Burasirazuba hari Muhanga na Rutsiro mu Burengerazuba.
Ikicaro cy'akarere kiri ku muhanda Muhanga-Ngororero-Kabaya-Mukamira kuri km 46,6 uvuye Muhanga na km 60 ugana Mukamira.
Akarere kagizwe n'imisozi miremire yungikanya n'ibibaya. Ubutumburuke bw'aho ni hagati ya metero 1,460 na metero 2,883, umusozi muremure cyane waho ni uwa Bweru uri mu Murenge wa Muhanda ufite ubutumburuke bwa metero 2,883.4. Impuzandego y'ubutumburuke ni metero 1,500. Impinga ndende cyane uzisanga mu ishyamba rya Gishwati nka Mugano (2,842.1 m), Butimba (2,833.5 m), n'ahandi nka Kagano (2,450 m), Nyaburama (2,427 m), Ntaganzwa (2,257 m), Rushari (2,059 m), Gatwenabo (2,023 m), Mushyiga (1,930 m) na Ruhunga (1,978 m). 

Ibihe by'imvura n'izuba ni bine. Impuzandengo y'ubuhehere ku mwaka ni degree 18°C, Ariko buhinduka hakurikijwe ubutumburuke bw'imisozi. Uko ibyo bihe bikurikirana: Umuhindo kuva mu Kwakira kugera mu Ukuboza; Igihe cy'imvura iringaniye, Igihe abahinzi batera imbuto zinyuranye; Urugaryi Mutarama−Gashyantare igihe k'izuba riringaniye; Itumba Werurwe−Kamena igihe k'imvura nyinshi,hari indi imyaka iterwa, n'igihe cy'izuba ryinshi Nyakanga−Nzeri, igihe cy'isarura ry'imyaka no guhinga ibishanga. 

Akarere ka Ngororero ni akarere k'amazi menshi kuko kari mu kibaya kigari cy'uruzi rwa Nili, kubera n'imisozi miremire myishi mu bibaya byayo hari ibiyaga n'imigezi inyuranye. Umugezi w'ingenzi ni Nyabarongo, n'iyindi nka; Rubagabaga, Mukungwa, Satinsyi, Muhembe, Kibirira, Rukubi, Kintiti, Nyampiri, Mugunda, Giciye, Rucanzogera,, Nyantanga na Gasumo.
Mu nyamaswa higanje cyane Inyoni n'ibisiga nka Kagoma, Ibyiyoni, n'ibihunyira n'izindi nk'inuma, inkware, intashya, ibishwi n'imisambi. Hari n'izindi nyamaswa ntoya. Nkuko byagenze henshi mu gihugu ishyamba rya kimeza ryagiye rigabunuka mu buso kubera umuvuduko w'ubwiyongere bw'abaturage. Ariko hari ahakiri ibisigara nko hejuru ku misozi. Ubu ibimera ahanini bigizwe n'inturu n'ibindi biti by'ishyamba mu mpande z'imirima.