Ishyano ryacitse umurizo – Ngororero umukobwa
w’imyaka 18 yafashwe kungufu na musazawe bavukana w’imyaka 28
Ku mugoroba wo
ku cyumweru tariki ya 20-05-2012 mu Murenge wa Ngororero, Akarere ka Ngororero nibwo
mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba uwitwa Ngurinzira Cyriaque
w’imyaka 28 y’amavuko yafashe kungufu mushiki we N. J. w’imyaka 18 y’amavuko
ubu wiga mu mwaka w’amashuri yisumbuye mu mwaka wa kane w’ubuvuzi bw’amatungo
(yadusabye kudatangaza amazina ye ku bw’umutekano we).
Uyu munsi mumasaha
ya saa tanu nibwo twamenye iyi nkuru ubwo twahise dushaka uko twavugana
n’uwakorewe ihohoterwa N. J., tumubaza uko byagenze nuko atubwira mu magambo
akurikira ati : « Ubwo nari mvuye ku ishuri nje mugahushya ko kwivuza
nageze mu rugo nuko ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri nibwo naherekeje mugenzi
wanjye wari wansuye (ntiyashatse kumuvuga mu izina) maze igihe tukigenda twumva
abantu badutera amabuye ariko ntitwababona, maze uwo mugenzi wanjye nibwo
yambwiraga ati reka nkuherekeze usubire mu rugo kuko wasanga uyu muntu uwari
wese akugiriye nabi, ubwo turagenda tugeze ku rugo mugenzi wanjye ansezeraho
nuko akimara kunsezera mbona musaza wanjye angezeho ahamagara uwo mugenzi
wanjye amutuka cyane aramubwira ngo nagaruke, amubaza ngo wowe uri uwahe ?
Uvuyehe ? n’ibindi byinshi mugenzi wanjye aramwihorera arigendera maze
asigara ari kuntuka, hagati aho yahamagaye umugore we aramubwira ngo nacane
yaje umugore aramubwira ngo nta kibiriti cyashize ngo ahubwo nage kumugurira
ikindi, maze ansaba ko muherekeza ndamwangira ndamubwira nti ndinaniriwe kandi
ejo nzazindukira ku ishuri, arakomeza arampata anankanga kuko dusanzwe
tunamutinya ngezaho ndemera nti atavaho ananyikubitira gusa numvaga ntakindi
kibazo kuko ari musaza wanjye, ubwo nibwo twagendaga tuganira bisanzwe nk’abavandimwe
maze tugeze ahantu hahinze Kawa (ntarugo na rumwe ruri hafi yaho) nibwo
yambwira ngo sinshaka ko hagira undi uzaha utarampa ! Numva nguye mukantu
ndamubaza nti uvuze ngo iki ? Ati ndavuzengo sinshaka ko ugira undi uzaha
utarampa kandi ngirira vuba ntuntinze cyangwa nkwice ! Nibwo nabonaga
atangiye guhinduka aza ansatira aba aramfashe ankubita hasi atangira gukora
ibyo yashakaga, bitewe nukuntu afite ingufu ntakindi nabonye nakora kuko no
kwinyagambura ntabibashaga ubwo nararetse akora ibyo akora nanga ko wenda
yavaho akanansindaho nuko arangije numva arambwiye ngo haguruka uvaha kandi
nugira uwo ubwira umenye ko ubuzima bwawe burangiye habe na mama ninumvako
yabimenye umenye ko ubwo ibyawe birangiye ! Nuko ndahaguruka ndataha
n’amarira yose ndetse n’agahinda ndataha. » Ubwo yashatse gukomeza
ntibyamushobokeye kuko amarira menshi yahise amutanga imbere n’ikiniga kimubuza
gukomeza kuvuga.
Ubwo twegereye
umubyeyi wabo ariwe mama wabo ubabyara bose Nyirabugare Felicite, tumubaza we
uko yaje kubimenya nicyo bakoze bakimara kubimenya nawe atubwira agira
ati : « Njye ubwo umukobwa wanjye yari aherekeje mugenzi we wamusuye
ahagana mu masaha ya saa kumi n’ebyiri nibwo hashize umwanya numvise umukazana
wanjye (Umugore wuwo mugabo) aza ambwira ati bimeze gute ko numvise umukobwa
wawe ari gutongana na musaza we haruguru y’urugo ? Ndamubwira nti wasanga
buriya ari kumuziza ko agenda nijoro. Nuko tukimara kuvugana nibwo nagiye
kubona mbona uwo musaza we arinjiye ati mukecuru gira vuba umpe ibiryo nirire,
ndamubaza nti ese umugore wawe ntatetse, ati gira vuba nirire yewe ibyo umbwira
ntabyo nkeneye kumva, ubwo bitewe nuko tumutinya twese ndetse n’ubuyobozi
bukaba butamuvugaho nahise nirukira kumuzanira ibiryo, akimara kurya ubwo
yinanurira mu muryango avuga ngo [Sawa mukecu unyiciye isari] ubwo mushiki we
nawe aba yinjiye n’amarira menshi ntaragira icyo mvuga numva aramuhamagaye undi
yitaba arira, nuko aramubwira ati isezerano nizereko ari ryari rindi ?
Njye sinasobanukirwa, ubwo umukobwa wanjye nibwo yirukiye mu buriri undi nawe
aragenda, musanga mu cyumba mubaza icyo abaye nibwo yambwira ati yewe mama
ndeka Ngurinzira arandajije ! Nti akuraje ate se ? Ati hari ibyo
ankoze yewe ! Nibwo yantekererezaga ibimubayeho. Akimara kubimbwira
numvise ko tugushije ishyano n’umva umusatsi umvuyeho mpita mubwira nti
mperekeza mbwire mukuru wawe ibibaye njye nigire kwiyahura kuko ibi njye
birandenze sinshaka kuzongera kurebana na musaza wawe mumaso ! Turagenda
tugezeyo nibwo namubwiraga ariko angira inama ati kwiyahura siwo muti ahubwo
twihutire mu buyobozi, gusa kuko narinzi ko ubuyobozi ntacyo nubundi bujya
bumfasha mubibazo byose nsanzwe mbagezaho kuri uyu muhungu wanjye ndamubwira
ntibyo ntacyo byamara mundeke iryo ngushije s’iryino ! Nuko barampumuriza
maze tureba umuntu ahamagara kuri Police maze batubwirako dushaka Local Defense
agafata uwo musore akamujyana kuri Police, maze tugenda ijoro bwakeye turi kuri
Police, bakora ikirego barangije batwohereza kwa muganga ubu niho
tuvuye. »
Twakomeje tubaza
uwa hohotewe icyifuzo cye atubwirako uwabikoze ari umuvandimwe ntakundi
yabigenza none ati « Icyo nifuza nuko bamufunga agahanwa n’amategeko kuko
n’ubundi nibamurekura byanga bikunze twese azatwica kuko niryo sezerano
yaduhaye. » ibi bakaba babihuriraho bose nk’umuryango (mama we Nyirabugare
Felicite, na mukuru we Ayatare Esperance) kuko rwose ngo nubusanzwe
yabazengereje ataretse n’abaturanyi n’ubwo ubuyobozi bubyirengagiza ngo ariko
ntako baba batagize ngo babibamenyeshe nyamara bagaterera iyo. Bakomeje
batubwira ko bafite n’ikibazo cy’amikoro ngo kuko basanzwe n’ubundi
bapfundikanya kugira ngo babone ticket yajyana uyu mwana ku ishuri doreko n’ubu
bari batanze isambu yabo bugwate ngo babone ticket imusubiza ku ishuri none
yose yagendeye muri iki kibazo, bishyura Local defense n’amatiki yabajyanye kwa
muganga, bati none ubu ntituzi uko tubyitwaramo ngo asubire ku ishuri !
Uyu N. J.
wahohotewe yatubwiye ko ubu yumva ikibazo afite cyane ari icyo kujya
kwihagarika (kwituma ibyoroshye) ndetse n’iseseme nyinshi iri gutuma ahora
aruka, ndetse n’umutima ukisimbiza ngo akumva usa naho ugiye kumusimbuka.
Ubu dutangaza
iyi nkuru uyu Ngurinzira Cyriaque ari mumaboko ya Police akaba yerekejwe aho
bita i Nyagisagara aho ategerereza ko acirirwa urubanza n’aho uwahohotewe we
ngo kwa muganga bakaba bamuhaye imiti yo kunywa kugira ngo imurinde kwandurwa
indwara uwamufashe afite bakanamubwira ko agomba gusubira ku ishuri gukomeza
amasomo ye nk’uko bisanzwe, akaba azasubira kwa muganga ku itariki ya
06-06-2012.
Story by : Oliver – Ngororero