Amwe mu mateka ya Bull Dogg kugeza 2011
NDAYISHIMIYE MALIK Bertrand umenyerewe nka BULLDOGG yavutse tariki ya
16/09/1988 akaba ari umwe mu bahanzi baririmba mu njyana ya hip hop
bakomeye muri ino minsi cyane cyane n’umwihariko we wa old skool”ishuri
rya kera”.
Akorera muri groupe ya tuff gangs hamwe na bagenzi
be nka P FLA,GREEN P(uyu akaba ari murumuna wa the BEN) JAY POLLY na
FIREMAN aka KIBIRITI.
BULLDOGG
yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2008 ubwo yasohoraga indirimbo KU MUNSI
W’IMPERUKA igakundwa cyane bitewe no gukoresha amagambo bita
‘slang’amenyerewe ku banyamerika. Nyuma yasohoranye iyitwa “IMFUBYI” na
THE BEN irakundwa ndetse irakinwa ku maradio atandukanye haba mu mugi wa
Kigali ndetse na hanze yawo.ubu Bulldogg yiga muri Kaminuza y’u Rwanda
muri LITTERATURE.
Ku bujyanye n’uko hari ukumvikana guke
kwagaragaye kuri BLACK N WHITE hagati ye na PACSON, LICK LICK na
MURENZI, yavuze ko PACSON na LICK LICK bashaka kwivanga mu mikorere ya
crew bashaka kubacamo ibice ngo ariko ntabwo bazi imikorere ya tuff
gangs.
Ubu akaba yitegura gusohora indirimbo yitwa "bitch
nigga" gusa yanateganyaga no gukora na clip kubera ibibazo byavutse
bavuga ngo ndafunze cyangwa ngo navuye muri crew yabaye abihagaritse
kandi ngo nta muntu n’umwe wo muri TUFF GANGS bafitanye ikibazo.
kurubu akaba ari mubahanzi 10 bahatanira PGGSS