Ngororero: DOT Rwanda ikomeje
guhugura abaturage kubijyanye no kwihangira imirimo n’ikoranabuhanga
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya
02 Kamena 2012 nibwo umuryango DOT Rwanda (Digital Opportunity Trust Rwanda) uhugurira
abaturage bo mu karere ka Ngororero muri BDS Ngororero, watanze impamyabumenyi
kubahuguwe bagera kuri 62 mu bijyanye n’ikoranabuhanga no kwihangira imirimo,
aba bakaba ari ikiciro cya kane kirangije gukurikirana aya mahugurwa uhereye
igihe batangiriye imirimo yabo kuri aka karere.
Uyu
muryango ugamije gutanga ubumenyi butandukanye mubijyanye n’ikoranabuhanga mu
itumanaho, ubumenyi mu bucuruzi no guteza imbere imibereho myiza, ibi bikaba
bigezwa kubaturage b’ingeri zose binyuze mu mahugurwa akurikiranywa
n’ababishatse bose mu gihe kingana n’ukwezi (iminsi 30).
Aya
mahugurwa atangwa nta kiguzi, ahubwo ushaka kuyahabwa asabwa mbere na mbere
kugira ubushake muri we ubundi akajya yitabira amasaha n’iminsi asabwa
kuyakurikira hanyuma agahabwa impamyabumenyi iyo asojeje aya mahugurwa.
Aya
mahugurwa ni ingirakamaro kubyiciro by’abaturage bitandukanye kuko agamije
guteza imbere imyumvire yabo ndetse no guhindura imikorere bongera ubushobozi
mu byo bakora kandi bakabikora bafite icyerekezo kandi bagamije no kwiteza
imbere. Mu bice by’icyaro usanga ahanini ikoranabuhanga ritarasakara henshi
bityo benshi mubakurikirana aya mahugurwa bakaba bavugako rwose bashimira cyane
uyu muryango kuko ubagobotse ukaba ubitayeho muguteza imbere ubumenyi bwabo,
doreko ubu ushatse kwiga kuri barwiyemezamirimo ibijyanye n’ikoranabuhanga muri
aka karere ntibyaguhagarara munsi ya 30,000 ku kwezi.
Tuganira
n’umwe mubari barangije gukurikirana aya mahugurwa Beline Abiyingoma yagize ati
“Aya mahugurwa ansigiye akamaro kanini cyane, kuko ubu naje ntazi kuba nagira
ubushakashatsi nkora kuri interineti, ariko ubu ngize amakuru atandukanye
nshaka kumenya nize buryo ki nshobora kujya kuri interineti nkayashakisha
nkayabona, n’ikindi kandi nahakuye ubumenyi bwinshi muburyo nshobora kwihangira
umurimo ngendeye kumahirwe ankikije kandi nkawukurikira ukambyarira umusaruro
ufatika, mbese ndashima cyane DOT Rwanda yibutseko dukeneye ubu bumenyi kandi
ikaba ibuduha ntakiguzi”.
Uwari
uhagarariye akarere ka Ngororero muriki gikorwa cyo gutanga impamyabumenyi
kubari barangije gukurikirana aya mahugurwa Jean Paul yabasabye kujya gushyira
mu bikorwa ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa kandi bagashishikariza na bagenzi
babo kuza kwitabira aya mahugurwa kuko ari amahirwe adasanzwe babonye, bityo
akaba agira ati “Nibyiza kuri mwe ariko nanone nibyiza kuri aka karere kuko
nako kahazamukira iyo abaturage bako bajijutse bakabasha kwiteza imbere”.
Ibi
bikorwa nk’ibi bya DOT Rwanda bikaba bizakomeza muri aka karere ka Ngororero
kugeza mu kwezi kwa Nzeri 2012.