Wednesday, August 8, 2012

Seka kuko ni byiza!


Umusazi yabonye mugenzi we arohama muli piscine y'icyigo bari barwariyemo, ahita asimbuka amukuramo. Nuko bucyeye, Directeur w'ikigo aramuhamagaza ati “nagiraga ngo nkubwire inkuru nziza y'uko tugusezereye ukaba wataha iwawe kuko kuba wibwirije kurokora mugenzi wawe nuko utakirwaye”. Arongera ati “ariko nari ngufitiye n'indi nkuru ibabaje, twasanze mugenzi wawe waraye urokoye yapfuye, yimanitse muri douche”. Wa musazi bari bamaze gusezerera ati “reka da ntiyimanitse ninjye wahamushyize maze kumurokora kugirango yumuke”!!
 

Seka Gororoka!

Umugore yaratwite abana batatu ajya kubyara abyara uwa 1 aravuka ntiyarira doctor amukubita urushyi ararira,uwa 2 nawe aravuka nawe ntiyarira doctor aramukubita ararira, uwa gatatu yanga kuvuka doctor ajya kuzana ibyuma muri labo uwa 3 arahengereza abwira 1na 2 ati: "ba grand frere wa mu type ngo utikurana inshyi arihe?" baramubwira bati "ngwino wakabwa we bagukubite rube ruhora".