Sunday, August 12, 2012

Niba waratandukanye n'umukunzi wawe, izi nama zagufasha kumugarura.


Ntawutazi uko kubura umukunzi bibabaza ndetse bigashavuza umutima, ndetse igihe umaze kubura uwo ukunda ukumva ko atakuvamo ndetse muri wowe ugasigara urwana n’intambara itoroshye yo gushaka uko wakongera kumukurura ngo agaruke mu rukundo. Ntuhangayike, kurikira iyi nama tugiye kukugira kandi izagufasha.
 
Abahanga mubijyanye n’imibanire bemezako abantu benshi bakunze gukora ikosa ryo gukoresha imbaraga nyinshi ngo babashe kugarura abakunzi babo mu rukundo, ariko nyamara si uko byakagombye kugenda.

Mbere na mbere banza ufate umwanya wicare ndetse nibiba na ngombwa ufate urupapuro n’ikaramu, nurangiza urupapuro rwawe urugabanyemo kabiri, uruhande rumwe wandike ibyo uzi byose k’umukunzi wawe mu gihe mwahuraga bwa mbere, ibyo akunda ndetse n’ibyo yanga kandi ntaho ubereye, mbese ubyandi uko ubizi neza.

Ku rundi ruhande rw’urupapuro naho andikaho ibimeze nk’ibyo tumaze kuvuga ariko noneho ibyo mu gihe mwatandukaniyemo. Ibi nubirangiza ufate urundi rupapuro nawe wandike ibyawe kimwe n’ibyo urangije k’umukunzi wawe. Hanyuma y’ibi urabona itandukaniro ryawe nawe ndetse ubone n’impamvu yatumye mutandukana.

Hanyuma y’aha rero wakora iki rero ?

Itandukaniro ryawe nawe wabashije kubona, urwo nirwo rufunguzo rwawe ruzagufasha kugarura umukunzi wawe. Gerageza guhindi ndetse no gukosora aho wabonye nk’amakosa yaba yaratumye mutandukana. Ikindi ugomba kumenya neza koko niba uhje neza haba mu mico ndetse no mumyifatire yawe n’uko umukunzi wawe ashaka ko ugomba kuba uri, ibyo numara kubigera igisigaye ni ugutera intambwe maze ukagerageza kuvugisha umukunzi wawe kandi ukamugaragariza ko wahindutse k’uburyo bugaragara ari nako wongera kubaka urukundo rwanyu, ariko wirinde kumwerekako ikikuzanye ntakindi ari uko ushaka ko musubira.