Know These?

Icyo wakwirinda kugira ngo ukundwe biguhire


Mu rukundo hari ibintu bitandukanye usanga abantu bagenda bapfa ndetse rimwe na rimwe ugasanga bishobora gutuma batandukana bitewe n’imiterere yabo kuko hari ubwo usanga hari ubangamirwa n’ibintu runaka.

Dore rero ibintu bishobora kubangama mu rukundo:

1. Amafaranga: ngo mu gihe umwe mu bakundana yakunze undi kubera amafaranga cyangwa se ubutunzi runaka ngo iyo bishize urukundo rwabo rurashira cyangwa se rugakonja

2. Ishyari no gufuha bikabije kandi bidafite ishingiro: “Urihe” “Uri na nde”,”Ndumva umbeshya” ngo aya ni amagambo abangamira ubibwirwa mu rukundo. Gufuha si bibi mu rukundo kuko byerekana ko ufite impungenge zo kuba wabura umukunzi wawe ndetse unamwitayeho, gusa nanone gufuha birenze urugero bibonwa nk’ingeso mbi k’ufuhirwa bityo ngo akabangamirwa.

3.Kutagira imyumvire imwe ku bintu runaka: Akenshi iyo umwe mu bakundana akunda ikiganiro cy’ibyerekeranye na politiki bibangamira mugenzi we. Iyo hari uburyo batumva kimwe politike hakagira ukunda kuyigira ikiganiro bashobora kubijyaho impaka bakabangamirana hagati yabo.

4. Kuterekana ingufu mu mikundire yawe: iyo umwe mu bakundana avuga ikintu, mugenzi we agahita acyemera atazi impamvu acyemeye kubera atabanje kugitekerezaho, bitera mugenzi we kumwibazaho no gutekereza ko we nta mbaraga aba yashyize mu gutekereza ku byemezo bifatwa mu rukundo rwabo.

5.Kutamenya gufata ibyemezo: Iyo uhuye n’ikintu runaka kigusaba gufataho icyemezo ukagisha umukunzi wawe inama y’icyo wakora, ukabura icyo wamubwira wari watekereje uko cyaba kimeze kose ngo igitekerezo cye kize cyunganira icyawe, hari igihe umukunzi wawe bitamushimisha kuko aba ahora yifuza ko na we watera imbere muri byose by’umwihariko no mu bitekerezo.

6.Guhishanya: ubusanzwe abakundana nta buryarya burimo babwirana byose ntacyo basize inyuma, iyo rero hari umwe uri nyamwigendaho, mugenzi we utameze gutyo iyo abimenye biramubabaza.

7.Kutishimirana: Abakundana bagomba gushaka ibyishimo hagati yabo. Iyo ukunda by’ukuri , iyo ubonye uwo ukunda wumva ibyishimo bigusabye, niba rero ubona umukunzi wawe aho kumwishimira, ukumva akubujije amahoro ni uko nta rukundo rw’ukuri umufitiye.

8. Gucana inyuma: mu gihe wumva utanyuzwe n’uwo ukunda ukumva wamubangikanya n’undi ni ikizira gikomeye mu rukundo kigomba kwirindwa.

9.Kwimana agaciro: ntago wareka ibindi ugomba gukora!ariko kandi nanone ugomba guha umukunzi wawe umwanya mu buzima bwawe kandi mu gihe mufitanye gahunda ukayubahiriza hagira ikigomba kuyibuza gikomeye ukabimumenyesha kare

10. Kutubahana: Kubahana ku bakundana ni ingenzi. Kubaha ibitekerezo bya mugenzi wawe, ibibi ukamufasha kubikosora utamuhutaje cyangwa ngo umuce intege biramufasha. Aha hakiyongeraho no kubahana mu byemezo byiza byafashwe n’umukunzi wawe.

11.Kugereranya umukunzi wawe n’abandi ukabimubwira: mu gihe hari ikintu utashimye ku mukunzi wawe ntago ari byiza kukimubwira ugereranya n’abandi bantu, kuko ibi bimubera ikibazo kandi mu gihe ari igitsina kimwe nawe atangira gutekereza ko ushobora kuba umuca inyuma cyangwa se wiboneye abandi bityo ushaka kumwanga cyangwa se kumukatira nk’uko bivugwa ubu. Ni ba hari icyo wamubonyeho kimubwire ariko wirinde ibigereranyo n’abandi bantu.



By: Teddy

No comments:

Post a Comment

Thank you for posting, your post will appear in short time after verification.