Love


Menya uko igitsina gore giteye bigufashe kumenya uburyo washimisha uwo mukundana


 
Ikintu cya mbere ku mugabo ufite umugore, ku musore ufite umukunzi cyangwa se wifuza kumugira ni ukumenya neza uko abagore muri rusange bateye.
Dore rero ibintu usanga akenshi abagabo benshi badasobanukiwe ku bagore, kandi nyamara ari ibintu bishobora kububakira cyane:

- Abagore bakunda umuntu ubabwira ko ari beza: Kubwira umukunzi wawe kenshi gashoboka ko ari mwiza ni ikintu cy’ingenzi cyane. Aha kandi ugerageze no kumuha compliments (kumushimagiza) ku bintu bikomeye yagezeho, ku manota yabonye (niba ari umunyenshuri), kuri promotion yabonye ku kazi (umubwire ko yari abikwiye), ku mpano ze, n’ibindi.

- Kumwereka ko wiyizeye: Jya wereka umugore/umukobwa ko kuba ari inshuti yawe bigushimisha cyane, kandi ko uko bwije n’uko bukeye urushaho kumukunda. Kenshi bisa n’ibiteye isoni kuba wamusomera mu ruhame rwa benshi, ariko nibura niba muri mukugendana jya umufata ukuboko, abone nawe ko gukundana bikunezeza no kubyereka bose. Bishyire kuri bose babireba daaaa!!!

- Si byiza kumubeshya: Kimwe n’abandi bantu bose burya iyo umuntu akubeshye akantu n’aho kaba ari gato, ukakamenya, birakubabaza kandi ugahita umutakariza icyizere.

- Irinde guteza intonganya mu ruhame no kuburana nawe cyane: Ibi nabyo biri mu bintu abagore badakunda na gato, bituma basa n’aho bamwaye, bikabatera isoni,…ntibibashimisha muri rusange. Gerageza kugira ibibazo byanyu ibanga we kumwerekana mu bandi nk’udashoboye cyangwa nk’umunyamafuti.

- Kumwitaho kandi wenyine: Hari abagabo benshi batekereza ko kuba muri kumwe n’abandi ari byiza kwita ku bandi bakobwa muri kumwe, niba murimo kubyina bose ukabitaho (ukababyinisha, ukabazanira ibyo kunywa,…) ariko burya wa mukobwa mukundana cyangwa wa mugore wawe rimwe na rimwe icyo witaga kuba ‘gentleman’ abifata nk’aho ari ukurengera kandi ko noneho muramuttse mutari kumwe warengera ukaba wakora n’ibindi. Rimwe na rimwe rero abibona nk’aho wamuca inyuma mu buryo bukoroheye cyane. Byirinde bitaguzasenyera.

- Irinde gusohokana inshuti ze utabimubwiye: Ni byiza ko umenyana n’inshuti ze, ariko burya iyo ugeze aho kujya uzisohokana utabanje kubimubwira cyangwa mutari kumwe ntibimushimisha, habe na mba. Ahubwo atangira kwibaza ko ahari harimo uwo usigaye ukunda, udashaka ko amenya; agatangira kutakwizera nabo atabasize. Nimunahura mukaganira gato, ntugatinde kumubwira ko mwahuye bityo yumve atekanye!

-Ntuzigere ugiramo n’umwe mufitanye umubano wihariye kabone n’iyo nta kindi cyaba kibyihishe inyuma: Ikindi kandi ntukagire uwo wandikira ubutumwa bugufi muri kumwe mwese, ahita yibuka uburyo namwe byatangiye bisa no kwikinira akabona ko namwe ariho murimo kuganisha. Ni byiza kandi kumwereka ko ufite ishema ryo kumugira bityo aho uri hose ukagaragaza ibyiyumviro bidasanzwe ufitiye uwo wihebeye!

- Kugaragaza isura nziza ku babyeyi be, no ku muryango we: N’iyo waba utabakunda ariko burya ni byiza kwibuka uruhare runini bafite ku mukobwa wabo, bityo ubibubahire kandi ukore ku buryo rwose urukundo rwanyu baruha umugisha.

- Kumwitaho bihagije: Niba muri kumwe n’inshuti zawe witerura ibiganiro mu nshuti zawe ngo umere nk’aho adahari. Mwereke ko umwitayeho, mu kugenda umwiyegereze mbega umubere ingabo imukingira, umubere ukwezi kumumurikira, … Erega jya wishyira mu mwanya we, byagushimisha se niba iyo ari kumwe n’inshuti ze agufata nk’aho udahari??

- Komeza kwiyitaho: Niba ari uwawe ntibivuze ko wafatishije bihagije ku buryo nta handi yajya. Reka da! Komeza umwereke ko uri umusore/umugabo mwiza w’igikundiro, umwereke ko rwose umukwiye kandi ko no hanze aha babona ko afite umugabo mwiza.

- Kwibuka amatariki akomeye mu buzima bwe: Iki ni ikintu wenda ahari utari uzi ariko gikomeye cyane ku bagore. Nuhora uzirikana itariki z’amavuko, ubukwe, itariki mwakundaniyeho, itariki imwibutsa ibintu bikomeye mu buzima bwe,… ntushobora kumva ukuntu azashimishwa cyane no kubona ukuntu umwitaho.

- Kumwumva no kumusangiza ubuzima bwawe: Mubwire gahunda ufite, ibyo wakoze, ibyo wagezeho n’ibyakunaniye; umwumve nakugira inama, umutege amatwi yewe kabone n’aho waba utemeranywa nawe kubyo murimo kuvuganaho.

Mu bintu abagore binubira kenshi ni uko abagabo badakunda kubatega amatwi iyo barimo kubabwira inkuru. Jya umutega amatwi umwumve, umwereke ko witeguye kumwumva igihe cyose. Niba hari ikosa yakoze, yaba ari wowe yarikoreye cyangwa undi, nabikubwira ntugahite umukankamira, ahubwo jya ubanza umwumve, umugire inama, umukosore kandi byose ubikorane umutima mwiza bityo icyizere yari agufitiye kiziyongera.

- Kuba mu ruhande rwe: Buri gihe jya uba mu ruhande rwe, uko byaba bimeze kose, n’iyo yaba ariwe uri mu makosa, ugerageze kumuhana ariko kandi umwumvishe ko igihe cyose uhamubereye

- Mwereke ko nawe ashoboye: Niba mwasohokanye akakubwira ko yifuza kuba ariwe wishyura uwo munsi, jya umureka yishyure, umwereke ko nawe afite ubushobozi ko kandi umwubaha.
Result of research 

No comments:

Post a Comment

Thank you for posting, your post will appear in short time after verification.