Monday, May 21, 2012

Amateka y'Akarere ka Ngororero

Ibiranga Akarere ka Ngororero


Akarere ka Ngororero gafite ubuso buhwanye na Km² 679. Ngororero iherereye mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'u Rwanda, Mbese mu Ntara y'Uburengerazuba. Igizwe n'Imirenge 13, Utugari 73, Imidugudu 419. 


Ihana imbibi n'Uturere dutanu 5:
  • Mu majyaruguru y'uburasirazuba hari Gakenke
  • Mumajyaruguru hari Nyabihu
  • Mu majyepfo hari Karongi
  • Mu Burasirazuba hari Muhanga na Rutsiro mu Burengerazuba.
Ikicaro cy'akarere kiri ku muhanda Muhanga-Ngororero-Kabaya-Mukamira kuri km 46,6 uvuye Muhanga na km 60 ugana Mukamira.
Akarere kagizwe n'imisozi miremire yungikanya n'ibibaya. Ubutumburuke bw'aho ni hagati ya metero 1,460 na metero 2,883, umusozi muremure cyane waho ni uwa Bweru uri mu Murenge wa Muhanda ufite ubutumburuke bwa metero 2,883.4. Impuzandego y'ubutumburuke ni metero 1,500. Impinga ndende cyane uzisanga mu ishyamba rya Gishwati nka Mugano (2,842.1 m), Butimba (2,833.5 m), n'ahandi nka Kagano (2,450 m), Nyaburama (2,427 m), Ntaganzwa (2,257 m), Rushari (2,059 m), Gatwenabo (2,023 m), Mushyiga (1,930 m) na Ruhunga (1,978 m). 

Ibihe by'imvura n'izuba ni bine. Impuzandengo y'ubuhehere ku mwaka ni degree 18°C, Ariko buhinduka hakurikijwe ubutumburuke bw'imisozi. Uko ibyo bihe bikurikirana: Umuhindo kuva mu Kwakira kugera mu Ukuboza; Igihe cy'imvura iringaniye, Igihe abahinzi batera imbuto zinyuranye; Urugaryi Mutarama−Gashyantare igihe k'izuba riringaniye; Itumba Werurwe−Kamena igihe k'imvura nyinshi,hari indi imyaka iterwa, n'igihe cy'izuba ryinshi Nyakanga−Nzeri, igihe cy'isarura ry'imyaka no guhinga ibishanga. 

Akarere ka Ngororero ni akarere k'amazi menshi kuko kari mu kibaya kigari cy'uruzi rwa Nili, kubera n'imisozi miremire myishi mu bibaya byayo hari ibiyaga n'imigezi inyuranye. Umugezi w'ingenzi ni Nyabarongo, n'iyindi nka; Rubagabaga, Mukungwa, Satinsyi, Muhembe, Kibirira, Rukubi, Kintiti, Nyampiri, Mugunda, Giciye, Rucanzogera,, Nyantanga na Gasumo.
Mu nyamaswa higanje cyane Inyoni n'ibisiga nka Kagoma, Ibyiyoni, n'ibihunyira n'izindi nk'inuma, inkware, intashya, ibishwi n'imisambi. Hari n'izindi nyamaswa ntoya. Nkuko byagenze henshi mu gihugu ishyamba rya kimeza ryagiye rigabunuka mu buso kubera umuvuduko w'ubwiyongere bw'abaturage. Ariko hari ahakiri ibisigara nko hejuru ku misozi. Ubu ibimera ahanini bigizwe n'inturu n'ibindi biti by'ishyamba mu mpande z'imirima.

No comments:

Post a Comment

Thank you for posting, your post will appear in short time after verification.