- Udukingirizo twinshi tugurishwa mu kwa 7 no mu kwa 8.
- 52% y’abagore babeshya abagabo ko barangije mu gihe Cy’Imibonano mpuzabitsina
- Mu kigereranyo umugabo asohora inshuro 7200 mu buzima bwe.
- Abantu bakunze gukora imibonano mpuzabitsina ntibakunze kugira ibyago byo kugira heart attack.
- Imibonano mpuzabitsina y ‘imibu Yaba Imara amasegonda 2 gusa.
- Mu kigereranyo umugabo ashyukwa inshuro 11 ku munsi.
- Mu gihe umugore ari kwitegura gukora imibonano Amabere ye ashobora kwiyongeraho 25% y’Umubyimba yari asanganywe.
- Umwami Nero wi Roma yambikaga abana babahungu imyenda y’abagore be ubundi akabasambanya.
- 16% gusa yabagabo nibo bibuka kogosha Imisatsi (Inshya) Iba Kumyanya ndagabitsina yabo.
- Mu kigereranyo umutima w’umuntu utera inshuro miliyoni 35 kumwaka.
- Mu gihe umugore atwite, inda ibyara yiyongera inshuro 500 ugereranyije nuko isanzwe ingana.
- Ururimi niyo nyama ifite imbaraga kurusha izindi ugendeye ku ngano.
- Umuntu avukana amagufa 300 ariko yasaza akaba afite 206 bitewe nuko hari amagufa agenda afatana akabamo rimwe
- Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu unyweye itabi rimwe aba agabanyije iminota 11 ku gihe yashoboraga kuzabaho
- Musumbazose y’umugore uri mu mihango ntiyumva (touch) neza nkuko isanzwe yumva
- Umutima w’umugore utera vuba kurusha uw’umugabo
- Amwe mu magufa y’umuntu akomeye kurusha beto
- Umuntu arota hagati y’amasegonda 2 na 3
Wednesday, May 23, 2012
Ibi nabyo kubimenya byaba ingirakamaro
Mubyo usanzwe uzi ongeraho n'ibi!
Impanuka ya Hiace ebyiri muri centre ya Ngororero
Ngororero – Impanuka ya
Hiace ebyiri
Ahagana
mu masaha ya saa yine tariki ya 23-05-2012 nibwo Taxi Hiace RAA 404 G ubwo
yaturukaga i Gisenyi mu mugi izanye abagenzi i Ngororero yageze aho mu gasanteri
ka Ngororero mu gihe yambukiranyaga umuhanda ngo iparike hakurya ikuremo
abagenzi yabuze feri mu gihe umushoferi ashakisha uko yabigenza ngo imodoka
ihagarare byakomeje kwanga niko kugenda agonga indi Hiace RAA 377 G yari ihahagaze
maze niko kurenga boridire y’umuhanda ihagama hejuru yayo, gusa kubw’amahirwe
nta muntu numwe wayikomerekeyemo cyangwa
ngo aburiremo ubuzima uretse imizigo yangiritse nk’amata iyo modoka yari itwaye.
Ubwo
twahageraga twasanze iyo modoka ikiri hejuru aho ya boridire, na Police nibwo
yahagera gutera metero ariko yaje gutangarizwa ko atari ngombwa gutera metero
kuko iyo modoka yindi yo yagonzwe itangiritse hagati y’abashoferi ubwabo bakaba
bumvikanye birangiriza ikibazo. Ubwo twabazaga umushoferi wagonzwe yatubwiye ko
ntakibazo anyuzwe nuko yumvikanye na mugenzi kandi ko ibyabaye atari ubushake
bwe ahubwo ari impanuka nkuko nawe byamubaho. Naho umushoferi warutwaye imodoka
yakoze impanuka twamubajije niba imodoka ye yaba yari isanganwe iki kibazo
adutangariza ko nawe yatunguwe cyane rwose kuko ngo n’urugendo yaramaze gukora
ari rurerure kandi ko ntakibazo nakimwe yari yigeze yumva imodoka ifite.
Ubwo
aba Police bamaraga kuhagera nabo bakemera ko niba bumvikanye hagati yabo uko
bagonganye ntakibazo nibwo imodoka yageragejwe gukurwa aho yari yahagamye ikaba
yanasubiye mu muhanda ntakibazo kuko nayo itangiritse cyane.
Story by : Oliver
- Ngororero
Umukinnyi wa Film Jackie Chan aratangaza ko ubu atazongera gukina Film
Jackie Chan - Kubera ko amaze gushesha akanguhe ntazongera gukina film
Jackie Chan numwe mubakinnyi ba cinema bakanyujijeho mu myaka ya za
80 ndetse wakunzwe na benshi kubera uburyo ama filime yiwe aba
ateguyemo.
Kurino nshuro akaba yamaze gutangariza abakunzi be bo muri cinema ko
yahagaritse kongera gukina film kubera imyaka ko ngo yumva ananiwe
ndetse n’imyaka afite itakimwemerera kuba yakina film zisaba ingufu.
Abajijwe impamvu yahisemo guhagarika gukina film yagize ati: "Mu byukuri ndananiwe ndetse ndanakuze ntangufu zo kurwana nkigira,
ubundi nkunda umukino wo kurwana cyane gusa nuko benshi bagendeye kubyo
dukora muri filime babyifashisha mu bikorwa bibi by’urugomo, ibyo nabyo
biri mu bituma mpagarika gukina."
Jackie Chan ubu ufite imyaka igera kuri 58 amaze gukina film zirenga 100 nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru cya Dailymail.
Jackie Chan yatangiye kumenyekana muri video mu mwaka w’1970 nkumwe mu
bafashaga nyakwigendera Bruce lee gukinisha abakinnyi muri film (icyo
gihe yigishaga uko bitwara muri film ariko ntagaragaremo) yifashishijwe
na bruce lee muri film nka Fist of Fury na Enter the Dragon.
Mu mwaka w’1989 nibwo jackie chan nawe yashyize hanze video ye
yambere yitwaga Snake in the Eagle’s Shadow, yaje gutuma aba icyamamare
muri Hong Kong.
Uretse kuba jackie Chan ari umukinnyi wa cinema kurundi ruhande n’umuririmbyi ukomeye cyane ndetse akina nama comedy.
Make Money
Online
dollarsincome.com
$0.00 Start. Start in 5 mins. $3K per week. Make money from your website.
dollarsincome.com
Tuesday, May 22, 2012
Ku myaka 18 yafashwe ku ngufu na musaza we
Ishyano ryacitse umurizo – Ngororero umukobwa
w’imyaka 18 yafashwe kungufu na musazawe bavukana w’imyaka 28
Ku mugoroba wo
ku cyumweru tariki ya 20-05-2012 mu Murenge wa Ngororero, Akarere ka Ngororero nibwo
mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba uwitwa Ngurinzira Cyriaque
w’imyaka 28 y’amavuko yafashe kungufu mushiki we N. J. w’imyaka 18 y’amavuko
ubu wiga mu mwaka w’amashuri yisumbuye mu mwaka wa kane w’ubuvuzi bw’amatungo
(yadusabye kudatangaza amazina ye ku bw’umutekano we).
Uyu munsi mumasaha
ya saa tanu nibwo twamenye iyi nkuru ubwo twahise dushaka uko twavugana
n’uwakorewe ihohoterwa N. J., tumubaza uko byagenze nuko atubwira mu magambo
akurikira ati : « Ubwo nari mvuye ku ishuri nje mugahushya ko kwivuza
nageze mu rugo nuko ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri nibwo naherekeje mugenzi
wanjye wari wansuye (ntiyashatse kumuvuga mu izina) maze igihe tukigenda twumva
abantu badutera amabuye ariko ntitwababona, maze uwo mugenzi wanjye nibwo
yambwiraga ati reka nkuherekeze usubire mu rugo kuko wasanga uyu muntu uwari
wese akugiriye nabi, ubwo turagenda tugeze ku rugo mugenzi wanjye ansezeraho
nuko akimara kunsezera mbona musaza wanjye angezeho ahamagara uwo mugenzi
wanjye amutuka cyane aramubwira ngo nagaruke, amubaza ngo wowe uri uwahe ?
Uvuyehe ? n’ibindi byinshi mugenzi wanjye aramwihorera arigendera maze
asigara ari kuntuka, hagati aho yahamagaye umugore we aramubwira ngo nacane
yaje umugore aramubwira ngo nta kibiriti cyashize ngo ahubwo nage kumugurira
ikindi, maze ansaba ko muherekeza ndamwangira ndamubwira nti ndinaniriwe kandi
ejo nzazindukira ku ishuri, arakomeza arampata anankanga kuko dusanzwe
tunamutinya ngezaho ndemera nti atavaho ananyikubitira gusa numvaga ntakindi
kibazo kuko ari musaza wanjye, ubwo nibwo twagendaga tuganira bisanzwe nk’abavandimwe
maze tugeze ahantu hahinze Kawa (ntarugo na rumwe ruri hafi yaho) nibwo
yambwira ngo sinshaka ko hagira undi uzaha utarampa ! Numva nguye mukantu
ndamubaza nti uvuze ngo iki ? Ati ndavuzengo sinshaka ko ugira undi uzaha
utarampa kandi ngirira vuba ntuntinze cyangwa nkwice ! Nibwo nabonaga
atangiye guhinduka aza ansatira aba aramfashe ankubita hasi atangira gukora
ibyo yashakaga, bitewe nukuntu afite ingufu ntakindi nabonye nakora kuko no
kwinyagambura ntabibashaga ubwo nararetse akora ibyo akora nanga ko wenda
yavaho akanansindaho nuko arangije numva arambwiye ngo haguruka uvaha kandi
nugira uwo ubwira umenye ko ubuzima bwawe burangiye habe na mama ninumvako
yabimenye umenye ko ubwo ibyawe birangiye ! Nuko ndahaguruka ndataha
n’amarira yose ndetse n’agahinda ndataha. » Ubwo yashatse gukomeza
ntibyamushobokeye kuko amarira menshi yahise amutanga imbere n’ikiniga kimubuza
gukomeza kuvuga.
Ubwo twegereye
umubyeyi wabo ariwe mama wabo ubabyara bose Nyirabugare Felicite, tumubaza we
uko yaje kubimenya nicyo bakoze bakimara kubimenya nawe atubwira agira
ati : « Njye ubwo umukobwa wanjye yari aherekeje mugenzi we wamusuye
ahagana mu masaha ya saa kumi n’ebyiri nibwo hashize umwanya numvise umukazana
wanjye (Umugore wuwo mugabo) aza ambwira ati bimeze gute ko numvise umukobwa
wawe ari gutongana na musaza we haruguru y’urugo ? Ndamubwira nti wasanga
buriya ari kumuziza ko agenda nijoro. Nuko tukimara kuvugana nibwo nagiye
kubona mbona uwo musaza we arinjiye ati mukecuru gira vuba umpe ibiryo nirire,
ndamubaza nti ese umugore wawe ntatetse, ati gira vuba nirire yewe ibyo umbwira
ntabyo nkeneye kumva, ubwo bitewe nuko tumutinya twese ndetse n’ubuyobozi
bukaba butamuvugaho nahise nirukira kumuzanira ibiryo, akimara kurya ubwo
yinanurira mu muryango avuga ngo [Sawa mukecu unyiciye isari] ubwo mushiki we
nawe aba yinjiye n’amarira menshi ntaragira icyo mvuga numva aramuhamagaye undi
yitaba arira, nuko aramubwira ati isezerano nizereko ari ryari rindi ?
Njye sinasobanukirwa, ubwo umukobwa wanjye nibwo yirukiye mu buriri undi nawe
aragenda, musanga mu cyumba mubaza icyo abaye nibwo yambwira ati yewe mama
ndeka Ngurinzira arandajije ! Nti akuraje ate se ? Ati hari ibyo
ankoze yewe ! Nibwo yantekererezaga ibimubayeho. Akimara kubimbwira
numvise ko tugushije ishyano n’umva umusatsi umvuyeho mpita mubwira nti
mperekeza mbwire mukuru wawe ibibaye njye nigire kwiyahura kuko ibi njye
birandenze sinshaka kuzongera kurebana na musaza wawe mumaso ! Turagenda
tugezeyo nibwo namubwiraga ariko angira inama ati kwiyahura siwo muti ahubwo
twihutire mu buyobozi, gusa kuko narinzi ko ubuyobozi ntacyo nubundi bujya
bumfasha mubibazo byose nsanzwe mbagezaho kuri uyu muhungu wanjye ndamubwira
ntibyo ntacyo byamara mundeke iryo ngushije s’iryino ! Nuko barampumuriza
maze tureba umuntu ahamagara kuri Police maze batubwirako dushaka Local Defense
agafata uwo musore akamujyana kuri Police, maze tugenda ijoro bwakeye turi kuri
Police, bakora ikirego barangije batwohereza kwa muganga ubu niho
tuvuye. »
Twakomeje tubaza
uwa hohotewe icyifuzo cye atubwirako uwabikoze ari umuvandimwe ntakundi
yabigenza none ati « Icyo nifuza nuko bamufunga agahanwa n’amategeko kuko
n’ubundi nibamurekura byanga bikunze twese azatwica kuko niryo sezerano
yaduhaye. » ibi bakaba babihuriraho bose nk’umuryango (mama we Nyirabugare
Felicite, na mukuru we Ayatare Esperance) kuko rwose ngo nubusanzwe
yabazengereje ataretse n’abaturanyi n’ubwo ubuyobozi bubyirengagiza ngo ariko
ntako baba batagize ngo babibamenyeshe nyamara bagaterera iyo. Bakomeje
batubwira ko bafite n’ikibazo cy’amikoro ngo kuko basanzwe n’ubundi
bapfundikanya kugira ngo babone ticket yajyana uyu mwana ku ishuri doreko n’ubu
bari batanze isambu yabo bugwate ngo babone ticket imusubiza ku ishuri none
yose yagendeye muri iki kibazo, bishyura Local defense n’amatiki yabajyanye kwa
muganga, bati none ubu ntituzi uko tubyitwaramo ngo asubire ku ishuri !
Uyu N. J.
wahohotewe yatubwiye ko ubu yumva ikibazo afite cyane ari icyo kujya
kwihagarika (kwituma ibyoroshye) ndetse n’iseseme nyinshi iri gutuma ahora
aruka, ndetse n’umutima ukisimbiza ngo akumva usa naho ugiye kumusimbuka.
Ubu dutangaza
iyi nkuru uyu Ngurinzira Cyriaque ari mumaboko ya Police akaba yerekejwe aho
bita i Nyagisagara aho ategerereza ko acirirwa urubanza n’aho uwahohotewe we
ngo kwa muganga bakaba bamuhaye imiti yo kunywa kugira ngo imurinde kwandurwa
indwara uwamufashe afite bakanamubwira ko agomba gusubira ku ishuri gukomeza
amasomo ye nk’uko bisanzwe, akaba azasubira kwa muganga ku itariki ya
06-06-2012.
Story by : Oliver – Ngororero
Monday, May 21, 2012
Paccy ni muntu ki?
Menya amateka y'umuraperikazi Paccy?
Uzamberumwana Oda Paccy
bakunze kwita Paccy, yavutse taliki 06 Werurwe 1990, avukira mu mujyi wa
Kigali mu karere ka Gasabo, mu Gatsata. Paccy ni imfura mu muryango
w’abana babiri, akaba agifite Nyina umubyara gusa, ubu ni umubyeyi
w’umwana umwe w’umukobwa.
Amashuri yize
Uzamberumwana Oda Paccy yize mashuri y’incuke mu Gatsata ku kigo ngo atacyibuka neza, amashuri abanza ayigira kuri Ecole Primaire de Gatsata, akomereza ayisumbuye mu cyiciro rusange ku kigo cya Ecole Secondaire de Buringa na APEM Ruli, aza kurangiriza amashuri yisumbuye ku kigo cya EAV Bigogwe.
Paccy yahagaritse kwiga mu ishuri ry’ikoranabuhanga rya Kigali KIST amaze kwiga umwaka umwe gusa ariko akaba amaze kwiyandikisha mu ishuri rya RTUC, aho agiye gukomereza amashuri makuru.
Mu buzima busanzwe akunda kubana n’abantu bake ariko bamuha amahoro ni ukuvuga batamuteza ibibazo ariko akanga umuntu umubangamira. Paccy mu buzima bwe yashimishijwe n’umunsi wa mbere yafataga urubaho ajya kwiga ariko ngo ntashobora kwibagirwa agahinda yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ati :” mbabazwa cyane n’uburyo Abanyarwanda aritwe twisenyeye igihugu mu gihe aritwe ahubwo tuba tugomba kucyubaka.”
Paccy ngo Nyina wenyine niwe wigeze kumukorera ikintu cyiza kikamushimisha cyane n’ubwo adashobora kugitangaza ariko ngo ibyamubabaje byo n’ubwo ari byinshi yumva atari ngombwa kuvuga uwamubabaje kurenza abandi.
Ku bijyanye n’ibyo akunda kurya, Paccy ati “Ndamutse ngusuye ukanzimanira amafiriti n’inyama nkamanuza amazi meza waba umpaye ikaze neza cyane.”
Amateka ye muri muzika
Inganzo ya Paccy avuga ko ayikomora kuri Nyina umubyara kuko nawe hari indirimbo z’icyunamo yaririmbye, kandi ngo yiyandikira indirimbo ze zose.
Atangaza ko kugirango yandike indirimbo akenshi inganzo (inspiration) ayikura ku byo abona mu buzima busanzwe bwa buri munsi no ku mateka yumva cyangwa yabonye y’ibyabayeho rimwe na rimwe no mu bitekerezo agenda abwirwa n’abakuru. Avuga ko kandi burya ngo iyo atishimye cyane cyane iyo ari wenyine ashobora kwandika indirimbo nyinshi cyane.
Oda Paccy yakuze akunda Eminem na Dr. Dre cyane akaba yumva Imana imufashije nawe yazagera ku rwego rwo hejuru cyane. N’ubwo afite igikombe yegukanye muri Salax Awards, Paccy yumva ntaho arageza umuziki we ugereranyije n’intego yihaye agitangira muzika kuko yumva amaze kugera gusa kuri 40% by’aho ashaka kugera.
Iyi ikaba ariyo mpamvu yafashe ingamba nshya n’imikorere mishya kugira ngo abashe gushyika no kuri 60% isigaye kandi yizeye kuzagera ku ntego ye (100%) nta kabuza.
Amashuri yize
Uzamberumwana Oda Paccy yize mashuri y’incuke mu Gatsata ku kigo ngo atacyibuka neza, amashuri abanza ayigira kuri Ecole Primaire de Gatsata, akomereza ayisumbuye mu cyiciro rusange ku kigo cya Ecole Secondaire de Buringa na APEM Ruli, aza kurangiriza amashuri yisumbuye ku kigo cya EAV Bigogwe.
Paccy yahagaritse kwiga mu ishuri ry’ikoranabuhanga rya Kigali KIST amaze kwiga umwaka umwe gusa ariko akaba amaze kwiyandikisha mu ishuri rya RTUC, aho agiye gukomereza amashuri makuru.
Mu buzima busanzwe akunda kubana n’abantu bake ariko bamuha amahoro ni ukuvuga batamuteza ibibazo ariko akanga umuntu umubangamira. Paccy mu buzima bwe yashimishijwe n’umunsi wa mbere yafataga urubaho ajya kwiga ariko ngo ntashobora kwibagirwa agahinda yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ati :” mbabazwa cyane n’uburyo Abanyarwanda aritwe twisenyeye igihugu mu gihe aritwe ahubwo tuba tugomba kucyubaka.”
Paccy ngo Nyina wenyine niwe wigeze kumukorera ikintu cyiza kikamushimisha cyane n’ubwo adashobora kugitangaza ariko ngo ibyamubabaje byo n’ubwo ari byinshi yumva atari ngombwa kuvuga uwamubabaje kurenza abandi.
Ku bijyanye n’ibyo akunda kurya, Paccy ati “Ndamutse ngusuye ukanzimanira amafiriti n’inyama nkamanuza amazi meza waba umpaye ikaze neza cyane.”
Amateka ye muri muzika
Inganzo ya Paccy avuga ko ayikomora kuri Nyina umubyara kuko nawe hari indirimbo z’icyunamo yaririmbye, kandi ngo yiyandikira indirimbo ze zose.
Atangaza ko kugirango yandike indirimbo akenshi inganzo (inspiration) ayikura ku byo abona mu buzima busanzwe bwa buri munsi no ku mateka yumva cyangwa yabonye y’ibyabayeho rimwe na rimwe no mu bitekerezo agenda abwirwa n’abakuru. Avuga ko kandi burya ngo iyo atishimye cyane cyane iyo ari wenyine ashobora kwandika indirimbo nyinshi cyane.
Oda Paccy yakuze akunda Eminem na Dr. Dre cyane akaba yumva Imana imufashije nawe yazagera ku rwego rwo hejuru cyane. N’ubwo afite igikombe yegukanye muri Salax Awards, Paccy yumva ntaho arageza umuziki we ugereranyije n’intego yihaye agitangira muzika kuko yumva amaze kugera gusa kuri 40% by’aho ashaka kugera.
Iyi ikaba ariyo mpamvu yafashe ingamba nshya n’imikorere mishya kugira ngo abashe gushyika no kuri 60% isigaye kandi yizeye kuzagera ku ntego ye (100%) nta kabuza.
Amateka y'Akarere ka Ngororero
Ibiranga Akarere ka Ngororero
Akarere ka Ngororero gafite ubuso buhwanye na
Km² 679. Ngororero iherereye mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'u
Rwanda, Mbese mu Ntara y'Uburengerazuba. Igizwe n'Imirenge 13, Utugari
73, Imidugudu 419.
Ihana imbibi n'Uturere dutanu 5:
- Mu majyaruguru y'uburasirazuba hari Gakenke
- Mumajyaruguru hari Nyabihu
- Mu majyepfo hari Karongi
- Mu Burasirazuba hari Muhanga na Rutsiro mu Burengerazuba.
Ikicaro cy'akarere kiri ku muhanda Muhanga-Ngororero-Kabaya-Mukamira kuri km 46,6 uvuye Muhanga na km 60 ugana Mukamira.
Akarere kagizwe n'imisozi miremire yungikanya
n'ibibaya. Ubutumburuke bw'aho ni hagati ya metero 1,460 na metero
2,883, umusozi muremure cyane waho ni uwa Bweru uri mu Murenge wa
Muhanda ufite ubutumburuke bwa metero 2,883.4. Impuzandego
y'ubutumburuke ni metero 1,500. Impinga ndende cyane uzisanga mu
ishyamba rya Gishwati nka Mugano (2,842.1 m), Butimba (2,833.5 m),
n'ahandi nka Kagano (2,450 m), Nyaburama (2,427 m), Ntaganzwa (2,257
m), Rushari (2,059 m), Gatwenabo (2,023 m), Mushyiga (1,930 m) na
Ruhunga (1,978 m).
Ibihe by'imvura n'izuba ni bine. Impuzandengo
y'ubuhehere ku mwaka ni degree 18°C, Ariko buhinduka hakurikijwe
ubutumburuke bw'imisozi. Uko ibyo bihe bikurikirana: Umuhindo kuva mu
Kwakira kugera mu Ukuboza; Igihe cy'imvura iringaniye, Igihe abahinzi
batera imbuto zinyuranye; Urugaryi Mutarama−Gashyantare igihe k'izuba
riringaniye; Itumba Werurwe−Kamena igihe k'imvura nyinshi,hari indi
imyaka iterwa, n'igihe cy'izuba ryinshi Nyakanga−Nzeri, igihe cy'isarura
ry'imyaka no guhinga ibishanga.
Akarere ka Ngororero ni akarere k'amazi menshi kuko
kari mu kibaya kigari cy'uruzi rwa Nili, kubera n'imisozi miremire
myishi mu bibaya byayo hari ibiyaga n'imigezi inyuranye. Umugezi
w'ingenzi ni Nyabarongo, n'iyindi nka; Rubagabaga, Mukungwa, Satinsyi,
Muhembe, Kibirira, Rukubi, Kintiti, Nyampiri, Mugunda, Giciye,
Rucanzogera,, Nyantanga na Gasumo.
Mu nyamaswa higanje cyane Inyoni n'ibisiga nka
Kagoma, Ibyiyoni, n'ibihunyira n'izindi nk'inuma, inkware, intashya,
ibishwi n'imisambi. Hari n'izindi nyamaswa ntoya. Nkuko byagenze henshi
mu gihugu ishyamba rya kimeza ryagiye rigabunuka mu buso kubera
umuvuduko w'ubwiyongere bw'abaturage. Ariko hari ahakiri ibisigara nko
hejuru ku misozi. Ubu ibimera ahanini bigizwe n'inturu n'ibindi biti
by'ishyamba mu mpande z'imirima.
Sunday, May 20, 2012
Filme "Ubuzima ni gatebe gatoki"
Umukinnyi wa film uzwi ku izina rya
Tina yashyize hanze Filme ye yise "Ubuzima ni Gatebe Gatoki" iyi filme yuzuye inyigisho zigamije
kubaka umuryango nyarwanda.
Tina avuga ko yizeye ko iyi filme
abakunzi ba sinema nyarwanda bazayikunda kubera ko irimo inyigisho nyinshi
z’ubuzima bwa buri munsi nk’ihohoterwa ry’abana mu ngo kubera ubupfubyi cyangwa
kubera ubukene, ndetse no kwirinda ibishuko bya ba sugar daddy. Tina avuga ko
igitekerezo cyo gukora iyo filme yakigize amaze kubona uko ubuzima buri hanze
aha bumeze.
Nk’uko Tina abyivugira, iyo filme
yakozwe mu buryo bugoranye kuko nta nkunga yari afite. Avuga ko yafashijwe
n’incuti ze zagiye zimuba hafi cyane. Iyo filme yakozwe na studio isanzwe ikora
amasinema yitwa NAOM GRAPHICS.
Muri iyo filme hagaragaramo
ibyamamare mu bijyanye n’imyidagaduro na muzika hano mu Rwanda nka Iribagiza Babla uzwi
cyane mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye hano mu Rwanda; abahanzi
nka Vd Frank, Knowless, Urban Boys , Riderman n’abandi benshi. Hagaragaramo
kandi umukobwa witwa Allen Mutamba wagaragaye mu gikorwa cyo gutora Miss NUR
2012.
Tina yatangaje ko
yizera ko Abanyarwanda bamaze gucika ku muco wo gupirata kuko bidateza imbere
abahanzi muri rusange kandi anashimira abitanze ndetse n’abamubaye hafi mu gihe
cyikorwa ry’iyo filme ye.
Arasaba kurererwa kuko ntamikoro afite
Ngororero
- UMUBYEYI W’IMYAKA 25 YATANZE UMWANA YABYAYE W’UMWAKA UMWE W’AMAVUKO
Mukarukundo Chantal n'umwana we
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya
19/05/2012 nibwo umubyeyi w’imyaka 25 yafashe icyemezo cyo kugabira undi mu
byeyi mugenzi we umwana w’umukobwa w’umwaka umwe w’amavuko.
Uyu mubyeyi yitwa MUKARUKUNDO
Chantal, akaba avuka mu murenge wa Ngororero, akarere ka Ngororero, intara
y’iburengerazuba. Twamwegereye tumubaza icyaba kimuteye kwemera guhara umwana
yibyariye ubwe, maze atubwira mu magambo akurikira n’ikiniga cyinshi ndetse
n’amarira ashoka ku itama ati : « Mu byukuri sinanze umwana wanjye
kuko kuba byonyine nararuhanye nawe kugeza aya magingo ntaramuta cyangwa ngo
mwice n’igahunda y’Imana yashatse ko abaho, ndi imfubyi itagira shinge na
rugero, nta numwe kugeza ubu mfite nkomokaho, sinifashije ndi umukene wo
kugirirwa impuhwe, nubu tuvugana naraye mu musarane ahantu kuko ntaho mfite ho
kwikinga ngo mbashe no gusinizira, none rero ubuzima nk’ubu ndabona ko
ntabushobora ndi n’umwana, aho kugirango rero mwice nahisemo gushaka umugira
neza wakwemera kurerera Imana maze nkamumwihera » yakomeje avugako yari
yafashe gahunda yuko nanabura uwo amuha aragenda akamujugunya kwa Vice Maire
w’akarere ka Ngororero.
Tumubajije niba uyu mwana nta se afite, yadusubije ko
ngo inda y’uyu mwana yayikuye mu kazi ko mu rugo yakoreraga i Gitarama
(Muhanga) ngo akaba yarayitewe n’undi mukozi w’umuhungu bakoranaga mu rugo aho
yakoraga uvuka ku Kibuye, ngo aho yakoreraga bamaze kubona ko atwite bahise
bamwiruka nibwo yasubiye mu Ngororero aho avuka ngo kuva ubwo ntiyigeze agira
andi makuru amenya kuruwo wamuteye inda. Twakomeje tumubaza aho yarasanzwe
akura amikoro yo kurera uwo mwana kugeza aho yaragize umwaka, atubwira ko ngo
yisuma (kwikorera imizigo y’abantu) ngo maze akabona amaramuko, gusa ngo nuwo
Vice Maire yashakaga kujya kujugunyira uyu mwana (nkuko yabivugaga) nawe
yajyaga agira icyo amufasha kuko ari nawe wamutangiye umusanzu w’ubwisungane mu
kwivuza.
M. Germaine, Umubyeyi
wahawe umwana
Twakomeje tubaza uwo mubyeyi wakiriye uyu mwana uko
yumva amwakiriye nuko agiye kubyifatamo kugira ngo ahe uburere uyu mwana nuko
ari bumwiteho adusubiza agira ati “Mu byukuri kuba nanjye nsazwe mfite n’undi
wanjye ngomba gushakira imibereho, n’uyu ndumvako agiye mu nshingano zanjye,
ngiye kumwitaho nk’uwanjye kuko nk’umuntu usenga kandi wizera Imana nizerako
ari umugisha ndi gukorera kandi n’ubusanzwe nkunda abana.” Tumubajije niba yaba
yihagije mubushobozi, yatubwiyeko agerageza ariko bitabujije ko abonye n’ubundi
bufasha byaba byiza kurushaho.
Twabajije abuturage baba bazi uyu Chantal, batubwirako ubuzima bwe butameze neza, kuko ngo uhereye
n’igihe yatwariye inda y’uyu mwana ngo yagize ihungabana, yashatse no gukuramo
inda baramubuza naho abyariye ashaka kwica uyu mwana bamubwira ko nabikora
azafungwa maze agira ubwoba arabireka kandi ngo n’ubuyobozi bwaho atuye buzi
iki kibazo. Ubwo uyu mubyeyi wahawe uyu mwana yabigezaga k’ubuyobozi bwa POLICE
amaze no gusobanura neza uko yabonye uyu mwana bamwemereye ko agenda akamurera
mu gihe bo barakomeza iperereza nk’uko biri mu nshingano zabo. Mu masaha ya
nimugoroba ahagana mu masaha ya saa kumi n’ebyiri nibwo ibintu byahindutse ubwo
uwo mubyeyi yaje kugaruka kujyana umwana we avugako ngo yisubiyeho, ngo abantu bamubwiye
ko atagomba kureka umwana we, nuko biba ngombwa ko ashyikirizwa POLICE kugira
ngo akorerwe iperereza ubu akaba yabaye afunzwe by’agateganyo mu gihe ategereje
ubutabera bityo n’umwana baka babaye bamumuhaye ubu afunganywe nawe.
Gusoma inkuru ikurikira kanda hano!
Gusoma inkuru ikurikira kanda hano!
Story by: Oliver – Ngororero
Subscribe to:
Posts (Atom)