Fun - Duseke!



Isekere nawe

  1. Umugabo yakundaga umugore we cyane, akamubwira utwo yabonye twose. Nyamugabo akaba yarakoraga kwa muganga, aho imirambo iba irihukira mbere y’uko ijya gushyingurwa. Umunsi umwe abona bamuzaniye umurambo w’umugabo ngo awoze abone kuwushyira muri firigo aho uruhukira, aba amukuyemo imyenda abonye ubugabo bwe akubitwa n’inkuba kubera uko bwanganaga ; bwari burebure kandi bubyibushye, mbese wagira ngo ni ikiyoka.

    Aribaza ati : “Ubu se umugore wanjye ibi bintu mbimubwiye yabyemera atabyirebeye n’amaso ? Reka mbice mbishyire mu ishashi, njye kwiyerekera umugore nta we uza kubimenya !

    Umugabo abigenza atyo, arabibangatana ageze mu rugo ati : "Wiriwe mugore nkunda ?", ati : "Sha umva ko bagira ngo iki, ngaho nawe irebere ibi bintu uko bireshya".

    Umugore ngo akubite amaso bwa bugabo aba atangiye kuzenga amarira mu maso, ati : "Ayiweee ! Mafene yapfuye se ? Ubuse nzabigenza nte ?”
     
  2. Umwana agire atya ajyane na nyina koga muri piscine ahabona umugabo wambaye kola nuko abaza nyina ati mama kiriya niki mbona uriya mugabo yashyize muri kola nyina arumirwa aramubwira ati ni ikofi mwana wange ,umwana ati niba koko ari byo ndabona amafaranga ye yiyongera cyane uko agutera ijisho.
  3. Umusore yagiye gusura fiancĂ©e we, maze yakirwa n’umukunzi we ndetse na nyirabukwe. Igihe bari mu ruganiriro, sinzi ukuntu nyamusore yagize atya aracikwa arasura ! Ngo abone ko ahaburiye amanota, niko gutangira yihamagarisha ati “pusi pusi pusi !” Muri ako kanya, nyirabukwe niko kumubaza ati “ese ko mbona uhamagara injangwe, usuze imbeba !”
  1. Umugabo yari afite umugore afuhira cyane. Umunsi umwe rero abaturanyi be baza kumubwira bati : “iyo wagiye ku kazi hari undi mugabo utaha urugo rwawe, dore n’imodoka ye ayisiga hariya ku irembo.” Ku munsi ukurikiyeho wa mugabo ava ku kazi igihe kitaragera, maze ngo asange koko imodoka iparitse iwe arabisha. Niko kubatura ishoka mu rugo rw’abaturanyi maze yiruka ajya iwe asakuza ati “uwo muburagasani ndamukuraho.” Ubwo ga yinjira iwe mu rugo yabishe, niko gutangira guhondagura urugi asakuza cyane ati “sohoka tubonane” Ngo urugi rufunguke, abona umugabo w’intarumikwa asohokanye ikibando, akenyeye gusa igitenge cy’umugore we, maze niko kubaza nyiri urugo n’uburakari bwinshi kandi ari nako amusatira cyane ati “urashaka iki hano wa kagabo we ?” Undi ngo abone uwo muntu w’inkorokoro n’ikibando mu ntoki, niko kumusekera amwereka ya shoka ayishimagiza ati “Ishoka se muragura ?”
  1. Umugabo yari umushyitsi mu ijuru, Petero Intumwa akaba ari we wakoraga akazi ko kumutambagiza amuratira ubwiza bwo mu ijuru. Petero amwereka aho Imana yicaye, aho abamarayika bateraniye bayiririmbira, n’ahandi hantu heza cyane aho mu ijuru. Ngo uruzinduko rugere hagati, umushyitsi yumva arakubwe, niko kubaza Petero ati “ese ko mu byo wanyeretse nta musarani nabonye, ino aha iyo umuntu akubwe yihagarika he ?” Petero nawe aramusubiza ati “ajya inyuma ya kiriya gicu ubona hakurya hariya, akiherera.” Ni uko undi nawe arabikora. Haciyeho akandi kanya batembera, wa mushyitsi yumva noneho arashaka kwituma ibikomeye, niko kubwira Petero ati “reka nsubire inyuma y’igicu ndumva nkubwe.” Umugabo amaze kwituma ibikomeye, sibwo abuze icyo yihanaguza ! Niko guhamagara Petero ati : ese Pete, ko nta mpapuro z’isuku mbona, ino aha mubigenza mute ? Maze Petero aramusubiza ati “koresha icyo gicu wikinzeho, kirabitunganya.” Igihe nyamugabo agize ngo aratangira kwihanagura, yumva urushyi ngo pooo ! Abadukira hejuru maze yisanga mu gitanda ! Umugore we, arakaye cyane, niko kumubwira ati : “niko di ibi noneho ni ibiki wadukanye ? Amambere wanyariye ndakwihorera, ubukurikiyeho uranera nabwo ndihangana ! None utangiye no kwihehesha imisatsi yanjye ? » 
  2. Umuntu wari ufite umunzani yahuye n’uwikoreye ibishyimbo bombi bagana isoko maze nyir’ibishyimbo abwira nyir’umunzani ati " ntiza uwo munzani nipimire uturo nshoye". Nyiru’umunzani aramusubiza ati "umunzani wanjye utawica urarwaye". Nyir’ibishyimbo ati : "ko wumva urwaye ndaba nywica nte ?" Ati : "humura ntacyo utu dushyimbo tuwutwara ni tubiri" Undi nawe aramusubiza ati : "ubundi se urapima iki ko uzi ko ari tubiri !"
  3. Umugabo ukuze yumvise abategarugori babiri bavugana umwe avuye i Kongo n’undi ajyayo noneho ujya Kongo abaza uvayo ati : "iriya ivunja rigeze kuri angahe ?" Undi aramusubiza ati "ni 588" wa mugabo arita mu gutwi ageze iwe ati : "gusirimuka na byo nta kigenda bana ba ! Murware amavunja kandi uwo ivunja rizajya rigeraho ajye aritereka turigurishe ryakuze" !
  4. "Umugore wari utwite impanga yakundaga no gukubitishaho (gusambana) noneho impanga (mu nda) zikabiganiro : Gato : "wumvishe papa sha Gakuru we ? wagirango avuye kwiruka." Gakuru :"Oya uwo ntabwo ari papa". Gato :"ariko kuki buri gihe umbwira ngo ntabwo ari papa, wowe umubwira n’iki ?" Gakuru : "uzitegereze, papa iyo aje, we aza nta koti (capote) yambaye, akahatinda, kandi akadusigira n’agakoma." Gato "ariko we uziko ari byo koko, burya koko umukuru ahora ari mukuru !!" 
  5. Umukobwa yarirwaje agira ngo umusore w'inshuti ye amusure,aramuhamagara ati ngwino kandi uwo usanga mu rugo umubwire ko unzaniye umuti.Nuko umusore araza asanga umusaza ku muryango,ati narinzaniye umukobwa wanyu umuti.Umusaza ati injira mu nzu,umuhungu yarinjiye ariko aza gusohoka yibagiwe gufunga tirete y'ipantalo.Nuko asezera umusaza niko kumubwira ati urakoze ariko wibuke ufunge pharmacie niba hari n'abandi ugiye kuvura.Umusore isoni ziramwica ati iyi pharmacie niyo iri kw'izamu.

No comments:

Post a Comment

Thank you for posting, your post will appear in short time after verification.