Ngororero
- UMUBYEYI W’IMYAKA 25 YATANZE UMWANA YABYAYE W’UMWAKA UMWE W’AMAVUKO
Mukarukundo Chantal n'umwana we
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya
19/05/2012 nibwo umubyeyi w’imyaka 25 yafashe icyemezo cyo kugabira undi mu
byeyi mugenzi we umwana w’umukobwa w’umwaka umwe w’amavuko.
Uyu mubyeyi yitwa MUKARUKUNDO
Chantal, akaba avuka mu murenge wa Ngororero, akarere ka Ngororero, intara
y’iburengerazuba. Twamwegereye tumubaza icyaba kimuteye kwemera guhara umwana
yibyariye ubwe, maze atubwira mu magambo akurikira n’ikiniga cyinshi ndetse
n’amarira ashoka ku itama ati : « Mu byukuri sinanze umwana wanjye
kuko kuba byonyine nararuhanye nawe kugeza aya magingo ntaramuta cyangwa ngo
mwice n’igahunda y’Imana yashatse ko abaho, ndi imfubyi itagira shinge na
rugero, nta numwe kugeza ubu mfite nkomokaho, sinifashije ndi umukene wo
kugirirwa impuhwe, nubu tuvugana naraye mu musarane ahantu kuko ntaho mfite ho
kwikinga ngo mbashe no gusinizira, none rero ubuzima nk’ubu ndabona ko
ntabushobora ndi n’umwana, aho kugirango rero mwice nahisemo gushaka umugira
neza wakwemera kurerera Imana maze nkamumwihera » yakomeje avugako yari
yafashe gahunda yuko nanabura uwo amuha aragenda akamujugunya kwa Vice Maire
w’akarere ka Ngororero.
Tumubajije niba uyu mwana nta se afite, yadusubije ko
ngo inda y’uyu mwana yayikuye mu kazi ko mu rugo yakoreraga i Gitarama
(Muhanga) ngo akaba yarayitewe n’undi mukozi w’umuhungu bakoranaga mu rugo aho
yakoraga uvuka ku Kibuye, ngo aho yakoreraga bamaze kubona ko atwite bahise
bamwiruka nibwo yasubiye mu Ngororero aho avuka ngo kuva ubwo ntiyigeze agira
andi makuru amenya kuruwo wamuteye inda. Twakomeje tumubaza aho yarasanzwe
akura amikoro yo kurera uwo mwana kugeza aho yaragize umwaka, atubwira ko ngo
yisuma (kwikorera imizigo y’abantu) ngo maze akabona amaramuko, gusa ngo nuwo
Vice Maire yashakaga kujya kujugunyira uyu mwana (nkuko yabivugaga) nawe
yajyaga agira icyo amufasha kuko ari nawe wamutangiye umusanzu w’ubwisungane mu
kwivuza.
M. Germaine, Umubyeyi
wahawe umwana
Twakomeje tubaza uwo mubyeyi wakiriye uyu mwana uko
yumva amwakiriye nuko agiye kubyifatamo kugira ngo ahe uburere uyu mwana nuko
ari bumwiteho adusubiza agira ati “Mu byukuri kuba nanjye nsazwe mfite n’undi
wanjye ngomba gushakira imibereho, n’uyu ndumvako agiye mu nshingano zanjye,
ngiye kumwitaho nk’uwanjye kuko nk’umuntu usenga kandi wizera Imana nizerako
ari umugisha ndi gukorera kandi n’ubusanzwe nkunda abana.” Tumubajije niba yaba
yihagije mubushobozi, yatubwiyeko agerageza ariko bitabujije ko abonye n’ubundi
bufasha byaba byiza kurushaho.
Twabajije abuturage baba bazi uyu Chantal, batubwirako ubuzima bwe butameze neza, kuko ngo uhereye
n’igihe yatwariye inda y’uyu mwana ngo yagize ihungabana, yashatse no gukuramo
inda baramubuza naho abyariye ashaka kwica uyu mwana bamubwira ko nabikora
azafungwa maze agira ubwoba arabireka kandi ngo n’ubuyobozi bwaho atuye buzi
iki kibazo. Ubwo uyu mubyeyi wahawe uyu mwana yabigezaga k’ubuyobozi bwa POLICE
amaze no gusobanura neza uko yabonye uyu mwana bamwemereye ko agenda akamurera
mu gihe bo barakomeza iperereza nk’uko biri mu nshingano zabo. Mu masaha ya
nimugoroba ahagana mu masaha ya saa kumi n’ebyiri nibwo ibintu byahindutse ubwo
uwo mubyeyi yaje kugaruka kujyana umwana we avugako ngo yisubiyeho, ngo abantu bamubwiye
ko atagomba kureka umwana we, nuko biba ngombwa ko ashyikirizwa POLICE kugira
ngo akorerwe iperereza ubu akaba yabaye afunzwe by’agateganyo mu gihe ategereje
ubutabera bityo n’umwana baka babaye bamumuhaye ubu afunganywe nawe.
Gusoma inkuru ikurikira kanda hano!
Gusoma inkuru ikurikira kanda hano!
Story by: Oliver – Ngororero
No comments:
Post a Comment
Thank you for posting, your post will appear in short time after verification.