Wednesday, May 23, 2012

Impanuka ya Hiace ebyiri muri centre ya Ngororero

Ngororero – Impanuka ya Hiace ebyiri

Ahagana mu masaha ya saa yine tariki ya 23-05-2012 nibwo Taxi Hiace RAA 404 G ubwo yaturukaga i Gisenyi mu mugi izanye abagenzi i Ngororero yageze aho mu gasanteri ka Ngororero mu gihe yambukiranyaga umuhanda ngo iparike hakurya ikuremo abagenzi yabuze feri mu gihe umushoferi ashakisha uko yabigenza ngo imodoka ihagarare byakomeje kwanga niko kugenda agonga indi Hiace RAA 377 G yari ihahagaze maze niko kurenga boridire y’umuhanda ihagama hejuru yayo, gusa kubw’amahirwe nta muntu numwe wayikomerekeyemo  cyangwa ngo aburiremo ubuzima uretse imizigo yangiritse nk’amata iyo modoka yari itwaye.

Ubwo twahageraga twasanze iyo modoka ikiri hejuru aho ya boridire, na Police nibwo yahagera gutera metero ariko yaje gutangarizwa ko atari ngombwa gutera metero kuko iyo modoka yindi yo yagonzwe itangiritse hagati y’abashoferi ubwabo bakaba bumvikanye birangiriza ikibazo. Ubwo twabazaga umushoferi wagonzwe yatubwiye ko ntakibazo anyuzwe nuko yumvikanye na mugenzi kandi ko ibyabaye atari ubushake bwe ahubwo ari impanuka nkuko nawe byamubaho. Naho umushoferi warutwaye imodoka yakoze impanuka twamubajije niba imodoka ye yaba yari isanganwe iki kibazo adutangariza ko nawe yatunguwe cyane rwose kuko ngo n’urugendo yaramaze gukora ari rurerure kandi ko ntakibazo nakimwe yari yigeze yumva imodoka ifite.

Ubwo aba Police bamaraga kuhagera nabo bakemera ko niba bumvikanye hagati yabo uko bagonganye ntakibazo nibwo imodoka yageragejwe gukurwa aho yari yahagamye ikaba yanasubiye mu muhanda ntakibazo kuko nayo itangiritse cyane.

Story by : Oliver - Ngororero

No comments:

Post a Comment

Thank you for posting, your post will appear in short time after verification.