Wednesday, May 23, 2012

Umukinnyi wa Film Jackie Chan aratangaza ko ubu atazongera gukina Film

Jackie Chan - Kubera ko amaze gushesha akanguhe ntazongera gukina film

Jackie Chan numwe mubakinnyi ba cinema bakanyujijeho mu myaka ya za 80 ndetse wakunzwe na benshi kubera uburyo ama filime yiwe aba ateguyemo.
Kurino nshuro akaba yamaze gutangariza abakunzi be bo muri cinema ko yahagaritse kongera gukina film kubera imyaka ko ngo yumva ananiwe ndetse n’imyaka afite itakimwemerera kuba yakina film zisaba ingufu.

Abajijwe impamvu yahisemo guhagarika gukina film yagize ati: "Mu byukuri ndananiwe ndetse ndanakuze ntangufu zo kurwana nkigira, ubundi nkunda umukino wo kurwana cyane gusa nuko benshi bagendeye kubyo dukora muri filime babyifashisha mu bikorwa bibi by’urugomo, ibyo nabyo biri mu bituma mpagarika gukina."

Jackie Chan ubu ufite imyaka igera kuri 58 amaze gukina film zirenga 100 nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru cya Dailymail.

Jackie Chan yatangiye kumenyekana muri video mu mwaka w’1970 nkumwe mu bafashaga nyakwigendera Bruce lee gukinisha abakinnyi muri film (icyo gihe yigishaga uko bitwara muri film ariko ntagaragaremo) yifashishijwe na bruce lee muri film nka Fist of Fury na Enter the Dragon.
Mu mwaka w’1989 nibwo jackie chan nawe yashyize hanze video ye yambere yitwaga Snake in the Eagle’s Shadow, yaje gutuma aba icyamamare muri Hong Kong.

Uretse kuba jackie Chan ari umukinnyi wa cinema kurundi ruhande n’umuririmbyi ukomeye cyane ndetse akina nama comedy.


Make Money Online


$0.00 Start. Start in 5 mins. $3K per week. Make money from your website.

dollarsincome.com

1 comment:

  1. Umusaza aradukatiye n'ukuntu twakundaga Movies z'iwe!

    ReplyDelete

Thank you for posting, your post will appear in short time after verification.