Jackie Chan - Kubera ko amaze gushesha akanguhe ntazongera gukina film
Jackie Chan numwe mubakinnyi ba cinema bakanyujijeho mu myaka ya za
80 ndetse wakunzwe na benshi kubera uburyo ama filime yiwe aba
ateguyemo.
Kurino nshuro akaba yamaze gutangariza abakunzi be bo muri cinema ko
yahagaritse kongera gukina film kubera imyaka ko ngo yumva ananiwe
ndetse n’imyaka afite itakimwemerera kuba yakina film zisaba ingufu.
Abajijwe impamvu yahisemo guhagarika gukina film yagize ati: "Mu byukuri ndananiwe ndetse ndanakuze ntangufu zo kurwana nkigira,
ubundi nkunda umukino wo kurwana cyane gusa nuko benshi bagendeye kubyo
dukora muri filime babyifashisha mu bikorwa bibi by’urugomo, ibyo nabyo
biri mu bituma mpagarika gukina."
Jackie Chan ubu ufite imyaka igera kuri 58 amaze gukina film zirenga 100 nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru cya Dailymail.
Jackie Chan yatangiye kumenyekana muri video mu mwaka w’1970 nkumwe mu
bafashaga nyakwigendera Bruce lee gukinisha abakinnyi muri film (icyo
gihe yigishaga uko bitwara muri film ariko ntagaragaremo) yifashishijwe
na bruce lee muri film nka Fist of Fury na Enter the Dragon.
Mu mwaka w’1989 nibwo jackie chan nawe yashyize hanze video ye
yambere yitwaga Snake in the Eagle’s Shadow, yaje gutuma aba icyamamare
muri Hong Kong.
Uretse kuba jackie Chan ari umukinnyi wa cinema kurundi ruhande n’umuririmbyi ukomeye cyane ndetse akina nama comedy.
Make Money
Online
dollarsincome.com
$0.00 Start. Start in 5 mins. $3K per week. Make money from your website.
dollarsincome.com
Umusaza aradukatiye n'ukuntu twakundaga Movies z'iwe!
ReplyDelete